Bayanni ugezweho mu muziki ategerejwe mu Rwan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi yatumiwe i Kigali mu gitaramo azahuriramo na Symphony Band. Iki gitaramo kizabera Boogaloo ku wa 12 Werurwe 2023 . Kizacurangamo DJ Tyga.

Bayanni azwi mu ndirimbo nka 'Ta Ta Ta' ari nayo yamamaye cyane ikunzwe mu bihugu bitandukanye muri Afurika, ni umusore w'imyaka 26 wamenyekanye cyane guhera mu 2021. Iyi ndirimbo ye yamamaye kubera Tik Tok.

Mu 2022 ni bwo uyu muhanzi watangiye asubiramo indirimbo nka Peru ya CKay, Jowo ya Davido na Felony ya Fire Boy, yasohoye indirimbo ye yise 'African Beauty'.

Ni umwe mu bahanzi babarizwa muri sosiyete ya Marvin Records ya Don Jazzy iyi ifasha Ayra starr, Rema, Ruger n'abandi banyuranye. 

Nyuma yo gusinya muri Marvin Records , Bayanni yashyize Extended Play (EP) y'indirimbo enye yise 'Bayanni EP', iriho indirimbo zirimo Family, Ta Ta Ta, Kala na Body.

Dj Tyga ni we uzavanga imiziki muri iki gitaramo cyatumiwemo Bayanni

Iki gitaramo cyiswe Jameson and Friends Symphony Band izahurira mu gitaramo na Bayanni Bayanni ni umwe mu bahanzi bagezweho



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126767/bayanni-ugezweho-mu-muziki-ategerejwe-mu-rwanda-126767.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)