Eddie Mico yakoreye indirimbo Linda aherutse... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Eddie Mico ni Umuhanzi, Umwanditsi, Umunyamakuru wa O Tv, Worship Leader akaba na Producer. Yatangiye umuziki mu 2008, atangirira ku ndirimbo yise "I Live For You". Album ye ya mbere y'indirimbo 10 yitwa "You Are Amazing", ikaba yaratunganyijwe na Narrow Road Production mu 2011.

Indirimbo ye nshya "God Did" ni impano idasanzwe yageneye umukunzi we Kamikazi Linda bitegura kurushinga n'ubwo amatariki y'ubukwe bwabo ataratangazwa. Uyu musore yakoze iyi ndirimbo ndetse ayishyira hanze atunguye umukunzi we kuko yashakaga kumushimisha nk'uko yabyanditse ku rukuta rwe rwa Instagram.

Yuzuyemo amashimwe akomeye afite ku Mana nyuma y'uko yegukanye umutima wa Linda wamubwiye YEGO imbere y'inshuti zabo bombi, bikamunezeza cyane ari nabwo yahise yandika "God Did" aririmbamo ko "Mvuze ko ngukunda byuzuye sinaba mbeshye".

Aganira na InyaRwanda, Eddie Mico yavuze ko gukorera indirimbo umukunzi we ari ibisanzwe nk'uko buri umwe yabikorera uwo akunda. Avuga kandi ko ari ibintu byoroheje yakoze nk'impano yatunguje umukunzi we, gusa mu ikorwa ryayo yaje gusanga ari ikintu kiremereye.

Uyu muhanzi w'umuhaga cyane mu kuririmba no kubyina uri mu barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko mu gukora iyi ndirimbo yiyambaje aba Producers babiri b'inshuti ze, Action na Mok Vybz, bashyira ibirungo muri iyi ndirimbo mu buhanga bwabo.

Yavuze ko buri kimwe cyose yanditse muri iyi ndirimbo ari ibyo yanyuzemo mu buzima bwe ari na ho hashibutse ijambo "God Did" [Imana yarabikoze]. Ati "Ni ijambo nkunda gukoresha cyane iyo umuntu anshimye cyangwa anshimira ku kintu rukana nk'uburyo bwo kubaha/kuramya Imana".

Yongeyeho ko iyi ndirimbo ari iyo kuramya Imana cyangwa iy'urukundo kuko yashimiraga Imana yamuhaye Linda. Yavuze ko buri wese ufite uwo akunda, yayitura umukunzi we, ariko mbere na mbere yayiririmbiye umukunzi we, hanyuma banzura kuyihamo impano abakundana bose.

REBA INDIRIMBO "GOD DID" YA EDDIE MICO


Eddie Mico na Linda bamaze igihe bakundana, gusa urukundo rwabo rwamenyekanye mu mpera za 2022 ubwo uyu muhanzi yambikaga impeta uyu mukobwa yihebeye. Urukundo rwabo barugize ibanga cyane, ndetse urebye indirimbo "Ubumuntu" ya Eddie Mico, urasangamo Linda mu mashusho yayo, ariko ubwo yakorwaga ntabwo byari bizwi ko bakundana.

Tariki 11/12/2022 ni bwo byamenyekanye ko Eddie Mico na Linda basaye mu nyanja y'urukundo. Kuri iyo tariki uyu musore yashinze ivi ku butaka asaba Linda Rubango Kamikazi kuzamubera umugore, undi ahita amubwira YEGO. Yamwambitse impeta amutunguye cyane, ayimwambika ku munsi we w'amavuko.

Nyuma y'uko Linda amubwiye YEGO, Eddie Mico wigeze gutangaza ko adashobora gushaka umukobwa udakijijwe, yabajijwe n'umunyamakuru wa inyaRwanda uko yiyumva, atangaza ko byamunejeje cyane. Ati "Ndishimye cyane, n'ubu ndacyashyira kuri gahunda ibintu byose".

Ku bijyanye n'ibyo yagendeyeho atoranya Linda mu bandi bakobwa bose, yaravuze ati "Ni nk'inzozi gusa ni amashimwe rwose. Kuva cyera nifuzaga ibintu nka bitatu cyangwa bine by'ingenzi:

Kuba akunda Imana by'ukuri, Kuba ankundira uwo ndiwe apana ibyo ndibyo gusa, Kuba twumvikana kandi akunda abantu.....Linda rero ibyo byose yarabirengeje, gusa ni ugukora kw'Imana. Linda 'is special to me in more than a thousand ways' [arihariye kuri njye mu buryo burenze 1000] ntabona uko mbisobanura".



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126759/eddie-mico-yakoreye-indirimbo-linda-aherutse-kwambika-impeta-ayitura-nabakundana-bose-vide-126759.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)