M23 yongeye gufata akandi gace ihishura ikiratuma yemera guhagarika imirwano kuri uyu wa Kabiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutwe wa M23 wemeye ko witeguye kumvira Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron ugahagarika imirwano, ariko uvuga ko nugabwaho ibitero uzirwanaho.

Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yabwiye Al Jazeera ko ubwabo baheruka gusinya itangazo bemera guhagarika imirwano ku wa 1 Mata 2022, ndetse muri uyu mwaka bahaye Ingabo za EAC ibirindiro bya Kibumba na Rumangabo.

Ati "Twarabikoze muri Kibumba, twarabikoze muri Rumangabo, icyo ni ikimenyetso cy'uko twifuza amahoro. Ariko nta kintu na kimwe Guverinoma ya RDC yakoze, ibyo ikora gusa ni ugukorana n'abajenosideri, abantu bagize uruhare muri Jenoside, n'aba banyaburayi hamwe na Mai Mai, bakabaha intwaro ngo bagabe ibitero kuri M23."

Yavuze ko ibyo bitero binagirwamo uruhare n'indege, bikagwamo abaturage benshi ku buryo bigaragara ko leta ya RDC idashaka amahoro.

Mu gihe M23 yavugaga ko yemeje guhagarika imirwano, Lawrence Kanyuka yavuze ko Ingabo za Leta zahise zibagabaho ibitero.

Yanditse kuri Twitter ati "Mbere y'umunsi wo guhagarika imirwano, Ihuriro rya gisirikare rya Leta ya Kishasa, FARDC, FDLR, NYATURA, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI & n'abacanshuro bahisemo kurenga ku mbaraga z'abayobozi b'akarere, bagaba ibitero ku birindiro byose bya M23. Imirwano irakomeje…"

Amakuru aravuga ko kuri uyu wa 6 Werurwe 2023, umutwe wa M23 wabashije gufata agace ka Kirima gaherereye muri gurupoma ya Mutanda ,sheferi ya Bwito ho muri teritwari ya Rutshuru nyuma y'imirwano ikomeye.

Amakuru dukesha Rwanda Tribune ifite imboni muri Rutshuru, avuga ko nyuma yo kugabwaho ibitero na FARDC ifatanyije n'abarwanyi ba FDLR ,abanyatura n'imitwe itandukanye ya Mai Mai, M23 yabashije kubasubiza inyuma irabashubshubikana , birangira yigaruriye n'agace ka Kirima muri teritwari ya Rutshuru.

Ni imirwano bivugwa ko yaguyemo abarwanyi benshi ba CMC Nyatura,APCLS, na FDLR, dore ko aribo bari benshi ndetse banayoboye iki gitero.

Aka gace ,kiyongeye ku tundi duce tumaze igihe twigarurirwa na M23 muri teritwari ya Rutshuru, ndetse kugeza ubu uyu mutwe ukaba ugenzura 85% by'iyi teritwari yose.

Ibi, bibaye mu gihe kuwa 3 Werurwe 2023 i Luanda muri Angola ,umutwe wa M23 wemereye Perezida Joao Lourenco ,ko uzahagarika imirwano bitarenze kuwa 7 Werurwe 2023 no kuva duce wigaruriye, ariko benshi bakemeza ko bizagorana, dore ko FARDC n'abafatanyabikorwa bayo badasiba kugaba ibitero mu duce tugenzurwa na M23.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yahishuye-ikizatuma-yemera-guhagarika-imirwano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)