Yigiye guteka kuri YouTube, kuyobagurika, habayo ibishuko, inama umugore yamugiriye – Imyaka 4 y'ubuzima bwa Yannick Mukunzi muri Sweden #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka 4 ya Yannick Mukunzi muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF, ni imyaka yahuriyemo n'ibihe bitandukanye bimwe bigoye ariko na none ahamya ko byatumye aba umugabo, kuri uyu munsi yishimira kuba yarabinyuzemo.

Muri Mutarama 2019 ni bwo Yannick Mukunzi yerekeje muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 aho yari atijwemo na Rayon Sports. Intizanyo yarangiye mu Gushingo 2019 ari na bwo yahise asinya amasezerano y'imyaka 3, akaba aheruka kongera andi masezerano y'imyaka 2 muri Nzeri 2022.

Mu kiganiro cyihariye uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yagarutse ku buzima bwe mu gihe cy'imyaka 4 amaze muri Sweden akinira Sandvikens IF.

Umunsi wa mbere akigera muri Sweden, yavuze ko yari amaze kubona ko Imana imusubije ku masengesho yahoze asenga, yahise atekereza ikintu yazakora kugira ngo agume ku rwego rwiza.

Ati 'Kuva na kera nifuzaga gukina ku rwego rw'umukinnyi wabigize umwuga, ikintu natekereje bwa mbere nkigera muri Sweden ni nk'aho nari nsubijwe ku masengesho yanjye ku Mana, natekereje ikintu cyatuma nguma ku rwego rwiza kandi ndusheho kuzamuka.'

Ku kijyanye n'ikintu cyamutonze akigera muri Sweden, ngo ni ikirere kuko gitandukanye n'icyo mu Rwanda, ho harakonja cyane ari na cyo ahamya ko Sweden itandukaniyeho n'u Rwanda.

Ati 'ikintu cyantoze nkihagera, ni ikirere cyaho, ni cyo kintu cyantonze navuga. U Rwanda na Sweden icyo bitandukaniyeho cyane ni ikirere, n'aho ibindi biba ari iby'ubuzima nyine bisanzwe ariko iyo ugeze muri Sweden wumva ko hari ikintu gihindutse muri wowe bitewe n'ikirere gitandukanye n'icyo uvuyemo cyo mu Rwanda.'

Ubukonje ni cyo kintu cyamutonze akurikije no mu Rwanda yari avuye

Ikintu cyamugoye kumenyera cyane ni uguteka kuko yari avuye mu Rwanda afite umukozi umutekera, umukorera buri kimwe, agezeyo asanga ni we ugomba kwikorera byose, ahora yibuka uburyo yamaze amezi 2 arya muri restaurant kubera kunanirwa kwitekera kuko ntabyo yari azi, yabyigiye kuri YouTube.

Ati 'Ikintu cyangoye cyane ni uguteka, ni cyo kintu cyangoye, navuga ko guhita menya guteka byamfashe igihe, byansabye kwiga kandi nkajya nigira kuri YouTube.'

'Ikintu ntazibagirwa cyambayeho aha ngaha ni uko nkihagera namaze hafi amezi 2 ndya muri restaurant kubera kutamenya guteka, urumva ko i Kigali umuntu aba afite abakozi ariko nkigera hano byabaye ngombwa ko nzajya nitekera kandi ni ibintu ntari nzi, ni ibintu byangoye.'

Ikindi uyu mukinnyi yagarutseho ni ukumenyera agace yari atuyemo kubera ko nk'umuntu wari umenyereye gutembera byanze bikunze yagombaga kuyoba.

'Kuyoba ni ibisanzwe cyane kuko iyo umuntu ageze ahantu atari amenyereye, ari umuntu ugenda ni ngombwa ko ayoba, mbyambayeho kenshi.' Yannick aganira na ISIMBI

Yannick Mukunzi akaba atuye mu mujyi wa Sandviken, muri Leta ya Gävleborg aho ibarura ryakozwe muri 2019 ryagaragaje ko utuwe n'abaturage 39,234. Ni
umujyi avuga ko ari mwiza urimo umutekano nta kibazo na kimwe arahuriramo nacyo.

Gusa na none ngo ni umujyi urimo ibishuko cyane cyane ku rubyiruko biba bisaba ababyeyi kuba maso ku bana babo kugira ngo hatagira ikibahutaza.

Ati 'Ahantu hose ntabwo habura ibishuko cyane cyane hano i Burayi noneho ku rubyiruko, abana bakiri bato bafite imyaka 14, 15, usanga bajya mu bintu bitari byiza, bibasaba ko niba uri umubyeyi ubera amaso umwana wawe ukamucunga ku kantu kose kuko hari igihe usanga akora ibintu birenze utanatekereza, wenda ashobora kuba yanagurisha ibiyobyabwenge kandi ari umwana afite imyaka 14, ni ibintu bibaho cyane.'

Ntiyagowe n'imirire kuko ibiryo biboneka mu Rwanda no muri Sweden bibonekayo, gusa ngo hari ibyo bakunda bitandukanye n'ibyo mu Rwanda ariko ukeneye ibiryo bya Kinyafurika hari amahahiro bigurirwamo.

Kuba umuntu yasohoka akajya aho byabereye aka ya mvugo y'ubu (mu tubari no mu tubyiniro) n'aho bibayo gusa ngo aho bitandukaniye ni uko ho hari amasaha ntarengwa baba bagomba kuba bafunze.

Ati 'gusohoka navuga ko ari ibisanzwe kimwe no mu Rwanda ariko hano hari bimwe na bimwe bitandukanye nko mu tubyiniro nyine ahantu babyinira bagira amasaha bafungira, amasaha aba ari saa munani z'ijoro ari yo saha ya nyuma, ugasanga bafunga iyo saha ariko mu Rwanda urabizi ko ari ukugeza mu gitondo.'

Umwaka we wa mbere muri Sandvikens IF yatowe nk'umukinnyi w'umwaka muri iyi kipe, yabifashijwemo no gukora cyane atitaye ku zindi mbogamizi zose zirimo n'ikirere cyamubereye ihurizo ariko aza kubigeraho.

Mu gihe amaze muri iyi kipe, bahora barwanira kuzamuka mu cyiciro cya kabiri ariko ntabwo barabigeraho, umwaka ushize wo bagarukiye ku mukino wa kamarampaka, ngo ni amahirwe babura nta kindi ariko intego ni ukuzamuka ntacyahindutse.

Ati 'Navuga ko intego yo kuzamuka ntabwo byakunze, navuga ko kuva nagera hano umwaka wa mbere ntibyabaye byiza twabaye aba 5 ariko ni ikipe yabaga ari nk'iya 8, imyaka ikurikiraho tugenda dusatira tukaba aba 3, nk'umwaka ushize twabaye aba 2, navuga ko ni amahirwe, mu mupira habamo amahirwe buriya igihe cyacu kizagera bitari kera n'uyu mwaka birashoboka ni yo ntego yacu.'

Imvune yo mu ivi yagize igatuma adakina umwaka w'imikino ushize ni kimwe mu bintu byamugoye cyane ariko yirinze kubitekerezaho cyane ahubwo akurikiza inama z'abaganga ngo azagaruke ameze neza.

Ati 'Umwaka wose ushize ntabwo nigeze ngaragara kubera ikibazo cy'imvune, ikintu natekerezaga ni ukugaruka, gukurikiza amabwiriza y'abaganga kugira ngo ngaruke meze neza ni cyo natekerezaga.'

Imvune yagize ni byo bihe bigoye yahuye nabyo kuva yagera muri Sandvikens IF

Nubwo yari ku mpera z'amasezerano ye nta mpugenge yagize kubera ko yari azi neza ko ubwo yari muzima yakinnye neza afite n'andi makipe amwifuza bityo ko ikipe ye yagombaga kumwongera amasezerano, ni nako byaje kugenda baza kuyamwongera muri Nzeri 2022, yari ataranakira neza ibintu avuga ko byamweretse ko imyaka yari ahamaze atakoraga ubusa ahubwo hari icyo yakoreye ikipe ye.

Agaruka kubibaza impamvu agikina mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, yagize ati 'Abibaza impamvu nkikina mu cyiciro cya 3, iyo utazi ibintu by'umupira w'amaguru nk'umufana ni ko umuntu yabivuga, ntabwo bazi imibereho y'aha, ikintu abantu batazi hano hari ikipe yo mu cyiciro cya kane iba iruta iyo mu cyiciro cya kabiri, mu buryo bw'ubushobozi no gukina bitewe wenda nubwo iyo kipe iri mu cyiciro cya kabiri irushwa izina kuko n'izina ni ikintu gikomeye, umuntu ubivuga ntabwo muha agaciro, muri ruhago tuba tureba 'career' yacu ariko tuba tureba n'imibereho.'

'Ntekereza ko iyo ikipe igufashe neza, iguha ibyo ushaka hanyuma ikipe iri hejuru ikaguha ibiri munsi y'ibyo ubona, ntabwo wajya muri iyo yo hejuru, ruhago ubu isigaye ari ubucuruzi ariko ntabwo bivuze ko nta makipe yanshatse, ntaravunika amakipe yaranshatse cyane ariko nari mfite amasezerano ya Sanvikens IF, ntitwumvikanye neza n'ayo makipe yanyufuzaga, ni igihe kitaragera kuko ndi umukinnyi wakiwfuzwa n'amakipe menshi kandi meza, ibyo nkubwira ndabizi kuko narabibonye.'

Mu mikino amaze gukinira iyi kipe, umukino wamushimishije ni umukino wa Sollentuna kuko yanawutsinzemo igitego n'aho umukino wamubaje ni umukino yavunikiyemo mu Kwakira 2021 ubwo batsindwaga na Täby FC 3-1 muri shampiyona.

Ni ikipe yagiriyemo ibihe byiza

Kwisanga muri Sweden ari wenyine nubwo byamugoye ariko na none yabifashe nk'ibihe byiza kuko byatumye akura amenya byinshi, umuryango we umusanzeyo yishimye kurushaho.

Ati 'ibihe byiza navuga, ni ibihe nagize aha nubwo ntari kumwe n'umuryango hari ibyo nize, undi muntu ashobora kubibona nk'ibihe bibi kuko yahise akura akora ibyo atari asanzwe akora ariko njye mbifata nk'ibihe byiza kuko byatumye menya byinshi, menya guteka n'ibindi. Ibindi bihe byiza nagize ni igihe umuryango wanjye waje unsanga hano tukaba turi kumwe.'

Avuga ko kumara imyaka 2 atari kumwe n'umruyango we (Iribagiza Joy n'umuhungu we Mukunzi Ethan) byamugoye cyane ariko avuga ko mbere yo kugenda umugore we yamubwiye ko agomba kumva ko atari wenyine, yahura n'ikibazo akamenya uburyo agikemura nk'umugabo kandi bavuganaga umunsi ku munsi.

Ati 'Naje hano narakoze Umurenge (gusezerana imbere y'amategeko), kumara imyaka 2 ndi njyenyine ntabwo byari byoroshye, inama yangiriye mbere y'uko mpaguruka ni ukumva ko ntari njyenyine kandi twahoraga tuvugana anyifuriza ibyiza, ambwira ko icyo nzahura nacyo cyose nzamenye uko nkitwaramo kuko ndi umugabo kandi ndashoboye, menye intego dufitanye y'ubuzima.'

Mu mpera za 2021 nibwo umuryango we waje kumusangayo, yavuze ko byamufashije cyane kuko byatumye yumva atari wenyine bituma kumwe yatahaga yisanga noneho yari afite uwo asanga bakaganira, ndetse ngo no mu mirimo hari ibyo yagiye amufasha cyane.

Umuryango we waje kumusangayo, avuga ko byamushimishije cyane
Umugore we Iribagiza Joy yamugiriye inama kandi amwereka ko bari kumwe igihe cyose

Yannick Mukunzi w'imyaka 27 usanzwe ukina mu kibuga hagati no mu ikipe y'igihugu Amavubi avuga ko intego afite ari ugukina ku rwego rushimishije kandi akurikije inzira arimo abona bizashoboka.

Kuba agikina mu cyiciro cya 3 ngo si uko yabuze indi kipe yakinira kuko arahari menshi icyabuze ni uguhuza
Igihe cyose ayimazemo avuga ko yamubereye nk'umuryango
Ikibura ni amahirwe n'aho ubushobozi barabufite, isaha n'isaha yizeye ko bazazamuka mu cyiciro cya kabiri



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yigiye-guteka-kuri-youtube-kuyobagurika-habayo-ibishuko-inama-umugore-yamugiriye-imyaka-4-y-ubuzima-bwa-yannick-mukunzi-muri-sweden

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)