Rubavu: Umugabo arakekwaho kwica umugore we akoresheje icupa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023 mu Kagari ka Makurizo mu Murenge wa Cyanzarwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, Uwimana Vedaste, yabwiye IGIHE, ko uyu mugabo yabanaga n'umugore we mu buryo butemewe n'amategeko kandi bari bafitanye abana babiri.

Yavuze ko nyakwigendera yari afite ibikomere mu mutwe ndetse biri mu byatumye umugabo we akekwa.

Yagize ati 'Bikekwa ko yamwicishije icupa kuko hari hari ibimenyetso by'amacupa. Bamujyanye kwa muganga kugira ngo barebe ko ari yo ntandaro yo gupfa.'

Yavuze ko nubwo umugore n'umugabo babanaga mu buryo butemewe n'amategeko, nta makimbirane hagati yabo bari bazi.

Umugabo yari umuyobozi w'umutekano mu mudugudu yari atuyemo. Kugeza uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umugabo-arakekwaho-kwica-umugore-we-akoresheje-icupa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)