Seninga Innocent n'umwungiriza we bahagaritswe muri Sunrise FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sunrise FC yafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza Seninga Innocent ndetse n'umwungiriza we Tugirimana Gilbert [Cannavaro] kubera umusaruro nkene.[

Iyi kipe yo mu Burasirazuba bw'u Rwanda yahagaritse aba batoza iminsi 15.

Ni nyuma y'umusaruro utari mwiza aho batsinzwe imikino 3 yikurikiranya, Gasogi United, APR FC na Marines FC.

Seninga Innocent bishobora kurangira atandukanye n'iyi kipe kuko mu masezerano ye harimo ko natsindwa imikino 3 yikurikiranya azahita asezererwa.

Yafashe iyi kipe mu Kwakira 2021 ayitoza mu cyiciro cya 2 ayifasha kuzamuka mu cya mbere agirirwa icyizere cyo gukomeza kuyitoza.

Sunrise FC iraba itozwa na Mugabo Evariste wari usanzwe ushinzwe kongera ingufu abakinnyi, arahera ku mukino w'igikombe cy'Amahoro bafitanye na Gorilla FC uyu munsi

Seninga Innocent na Cannavaro bahagaritswe iminsi 15



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/seninga-innocent-n-umwungiriza-we-bahagaritswe-muri-sunrise-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)