Ingabo z'u Rwanda zatanze ibikoresho by'ishuri ku bagera ku 1000 muri Mozambique - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo bikoresho birimo amakayi n'amakaramu byahawe ibigo bine birimo kimwe cyo ku rwego rw'ayisumbuye na bibiri byo ku rw'abanza mu Karere ka Mocimboa da Praia na kimwe cyo mu Karere ka Palma.

Perezida w'Umujyi wa Mocimboa da Praia, Cheia Carlos Momba na Faisal Idrice Ndemanga ushinzwe serivisi z'uburezi, bashimye iyi mpano bagaragaza ko ibikoresho byatanzwe bizatanga umusanzu mu kunoza ireme ry'uburezi ku banyeshuri.

Umuyobozi mu nzego z'umutekano ziri muri Mozambique ushinzwe ubufatanye hagati y'igisirikare n'abaturage, Lt Col Guillaume Rutayisire, yavuze ko nyuma yo kongera kugarura umutekano, ari ingenzi no gukora ibikorwa biteza imbere imibereho y'abaturage. Bityo ngo inkunga nk'iyi yari ikenewe.

Amashuri yo mu Karere ka Mocimboa da Praia yafunze imiryango kuva mu 2020 ubwo ibitero by'iterabwoba byashegeshaga aka karere, yongera gufungura muri Mutarama 2023 nyuma y'aho umutekano wongeye kugaruka.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zatanze-ibikoresho-by-ishuri-ku-banyeshuri-1000

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)