Gakenke: Abahinzi mpuzamahanga ba Kawa banyuzwe n'uko itunganywa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru abakora mu ruhererekane rwa kawa baturutse hirya no hino ku isi, basuye imirima ya kawa i Karenge mu Karere ka Rwamagana na Musasa muri Gakenke.

Bari mu Rwanda aho bitabiriye inama y'Ihuriro ry'Abahinzi ba kawa ku Isi ibaye ku nshuro ya III (World Coffee Producers Forum), irimo kubera i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 kugeza tariki ya 15 Gashyantare 2023, baturutse mu bihugu 40 bitandukanye.

Muri uru ruzinduko rw'abanyamahanga bakabakaba 50, mu Karere ka Gakenke basuye uruganda rutuganya kawa rwa Koperative Dukunde Kawa, rwo mu Murenge wa Ruli.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubwiza n'ubuziranenge mu kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), Ruganintwali Eric, yavuze ko bahisemo kujyana aba bashyitsi b'imena muri Gakenke, kuko iyi Koperative ifite umwihariko.

Ni urugendo rwanaranzwe n'ibyishimo ku mpande zombi, haba ku bashyitsi baturutse hirya no hino ku isi, no ku bahinzi ba kawa ba Musasa.

Rwabaye umwanya wo kwitegereza uko kawa itunganywa, kuva ari imbuto mu murima kugeza igiye mu gikombe.

Ikawa ya Musasa ni imwe muri Kawa zifite umwihariko mu Rwanda, ku buryo ikundwa na benshi ku isoko.

Iyi kawa ihingwa mu misozi miremire y'Akarere ka Gakenke, ku butumburuke buri hejuru ya kilometero 2,000 uvuye ku mazi yo ku nyanja.

Koperative ya Dukunde kawa yashinzwe mu mwaka wa 2000 n'abanyamuryango 300 babarizwaga muri segiteri 10 zari muri Komine ya Musasa, mu yahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngali.

Iyi koperative ihinga ku buso bwa hegitari 392, ifite inganda enye zitunganya kawa n'uruganda rumwe rwumisha kawa.

Igizwe n'abanyamuryango 1993 biganjemo abagore kuri 80%. Itunganya kawa ku rwego rwo hejuru, intego yayo ya mbere ni ugushyira imbere iterambere ry'umunyamuryango - ari we muhinzi wa kawa.

Iyi koperative mu mwaka wa 2004 ni yo yabaye iya mbere mu Rwanda mu kubona icyemezo mpuzamahanga cy'ubuzirangenge cyitwa Trade Fair.

Muri Dukunde kawa, abanyamuryango bemera ko ikawa itagarukira gusa ku buryohe bwayo cyangwa impumuro yayo mu gikombe, ahubwo ari igihango n'isano hagati y'uyihinga n'uyinywa, ishingiye ku guhindura ubuzima bw'utuma iryoha - umuhinzi wayo.

Ikawa yatuma umuntu atengamara. Abahinzi bo muri Dukundekawa bikenuye babikesheje ubworozi (bafite inka 220 za kijyambere zikamwa ndetse zikabaha amata n'ifumbire yo gukoresha mu mirima), inguzanyo zo mu gihe kirekire zitagombera inyungu, n'ibindi.

Ubu babasha kwiyishyurira ubwishingizi mu kwivuza ndetse bubatse ibigo by'amashuri abanza bibiri hafi y'aho bakura umusaruro wabo.

Uruganda ruciritse Dukunde kawa yiyubakiye rutunganya amata, bakagurisha inshyushyu, ikivuguto, fromage ndetse na yagourt. Ibi binafasha abaturiye iyi koperative kurwanya ikibazo cy'imirire mibi kikigaragara hirya no hino mu gihugu.

Abitabiriye inama kuri kawa basuye imirima yayo mu Karere ka Gakenke
Kawa yitabwaho kuva mu murima kugeza mu gikombe
Habayeho umwanya wo kwitegereza uko kawa itunganywa
Iyo kawa yitaweho neza, iba ifite impumuro idasanzwe
Koperative Dukunde Kawa ifite inganda enye zitunganya kawa n'uruganda rumwe ruyumisha
Uko kawa ikura, niko hategurwa ingemwe nshya
Hafashwe ifoto y'urwibutso nyuma y'uru ruzinduko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-abahinzi-mpuzamahanga-ba-kawa-banyuzwe-n-uko-itunganywa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)