Umukinnyi Arsenal yifuza yigaragambije ku ikipe akinira ngo imurekure #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya Ecuador ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Brighton,Moises Caicedo,yasabye kurekurwa vuba akerekeza muri Arsenal cyangwa Chelsea zimwifuza kandi ziri gutanga akayabo ngo zimubone.

Uyu munya Ecuador w'umuhanga,yari yateje ariko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2023,yamenye ko Arsenal yishyuye miliyoni 60 z'amapawundi kugira ngo imubone niko gusaba Brighton kumurekura vuba na bwangu.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,Moises Caicedo yabwiye Brighton ko ashaka kugenda cyane ko iyi kipe iri guhabwa amafaranga menshi ngo imurekure.

Yagize ati "Ndashimira cyane Bwana [Tony] Bloom na Brighton kumpa amahirwe yo kuza muri Premier League kandi ndumva buri gihe narakoze ibyiza ku bwabo.Buri gihe nkina umupira w'amaguru nishimye n'umutima wanjye.

Ndi umwana muto mu bana 10 tuvukana mu muryango ukennye i Santa Domingo muri Ecuador.

Inzozi zanjye iteka ni ukuba umukinnyi ukomeye kurusha abandi bose muri Ecuador.Ntewe ishema no kuba naca agahigo ko kugurwa amafaranga menshi mu mateka ya Brighton kandi byayifasha gushora no kurushaho gutsinda.

Abafana banshyize mu mitima yabo,nanjye bazahora ku mutima wanjye kandi nizeye ko bashobora kumva impamvu nshaka gufata aya mahirwe y'akataraboneka.

Caicedo arashaka kwerekeza mu ikipe ikomeye akareba ko yatwara ibikombe ndetse n'umushahara we ukiyongera dore ko ziriya kipe zimushaka ziri mu zikize ku isi.

Hari amakuru avuga ko Chelsea yamushatse mbere yishyuye miliyoni 55 z'amapawundi hanyuma Brighton irazanga ariyo mpamvu kuri uyu wa Gatandatu Arsenal yatanze miliyoni 60 nazo zatewe utwatsi.

Biravugwa ko Chelsea yitegura gutanga miliyoni 75 z'amapawundi ikegukana uyu musore mu gihe na Arsenal nayo iri kwisuganya ngo irebe ko yakubita hasi uyu mukeba wayitwaye Mudryk ubushize.

Bivugwa kandi ko Caicedo yakwifuza kujya gukorana n'Umutoza Graham Potter wamutoje muri Brighton ndetse ko bishoboka ko Chelsea ifite amahirwe menshi.

Caicedo afite amasezerno azageza 2025 muri Brighton gusa iyi kipe ye ntishaka kumurekura muri uku kwezi kwa mbere kuko ikeneye kurangiza hejuru muri Premier League.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-arsenal-yifuza-yigaragambije-ku-ikipe-akinira-ngo-imurekure

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)