Mwadukinze ibikarito mu maso - Abafana biniguye babwiza ubuyobozi bwa Rayon Sports ukuri, Youssef yongera kugarukwaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Rayon Sports itangaje Ojera Joackiam ukomoka muri Uganda nk'umukinnyi mushya uje gufasha iyi kipe mu mikino yo kwishyura, ntabwo abakunzi b'iyi kipe babyakiriye neza aho babifashe nko gukingwa ibikarito mu maso.

Rayon Sports yari isigaje umwanya umwe igomba kongeramo umukinnyi, abakunzi b'iyi kipe bari biteze izina rikomeye nk'uko bagiye babisezeranywa n'iyi kipe ko nyuma ya Luvumbu bazagura umwataka umwe kandi ukomeye.

Ndetse n'umuvugizi wa Rayon Sports aherutse kwemerera Fine FM ko uyu mwataka yamaze kugurwa ahari igisigaye ari ukumwereka abakunzi ba Rayon Sports.

Gusa na none bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bavugaga ko n'uyu mukinnyi abuze hakaboneka umunya-Maroc Youssef Rharb wanyuze muri iyi kipe ari intizanyo ya Raja Casablanca bitabagwa nabi.

Uko amasaha yo gufunga isoko ry'igura yegerezaga amatsiko yari menshi ku bakunzi ba Rayon Sports bategereje kumenya icyo gikonyozi Gikundiro ya bo yasinyishije.

Habura iminota 26 gusa idirishya ryo kugura abakinnyi ngo rifungwe, hari saa 23h34' z'ijoro z'ejo hashize, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu wakiniraga URA FC muri Uganda.

Gusa uyu mukinnyi akaba yaje ari intizanyo ya URA FC nk'uko iyi kipe yabitangaje binyuze ku rukuta rwa Twitter.

Yagize iti 'Twishimiye kubatangariza ko umukinnyi wacu uca ku mpande Joackiam Ojera yatijwe muri Rayon Sports yo mu Rwanda mu gihe cy'amezi atanu ku bwumvikane bw'impande zombi. Uyu akaba ari we mukinnyi wa mbere dutije hanze y'Igihugu mu mateka y'ikipe yacu.'

Ibi ntabwo byakiriwe neza na benshi mu bakunzi ba Rayon Sports aho bibazaga niba koko ari we rutahizamu wari warabasezeranyijwe ndetse bamwe bavuga ko ari nko gukingwa ibikarito mu maso.

Ikindi benshi bagiye bavuga ko aho kuzana uyu bakabaye bazana Youssef kuko yanyuze muri Rayon bamuzi, gusa hari na bake bamwishimiye basaba ko yahabwa umwanya.

Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, iyo urebye imibare usanga ari umukinnyi udahambaye kuko kuva muri 2019 yakiniye URA FC imikino 60 ayitsindira ibitego 6 gusa.

OFFICIAL: OJERA JOACKIAM is a @rayon_sports player ⚡#Gikundiro | #OneTeamOneDream pic.twitter.com/7QIYNKVbdX

â€" Rayon Sports Official (@rayon_sports) January 27, 2023

Iyi nayo ni flop kubera iki mutazanye Yussef burya niyo wagura umukinnyi uhenze uzaguha umusaruro ushaka bitandukanye no kugura umufungo wamacye uzagupfira ubusa.
Muzicuza.

â€" Bizimana Alphonse (@BizimanaAlpho18) January 28, 2023

Mwamutoraguye hehe umwataka waciye ukubiri n'izamu c?
Ni umwataka w'igihuhuha.
C

Pauvre commute ya royon sports fc

â€" Ngomayubu (@Ngomirarura2345) January 27, 2023

Mbega umwataka, uzi ko statistics ze ntaho zihuriye n'iza Esenu. Uyu mutype watsinze ibitego 6 mu mikino 60 ubwo ni ukuvuga ko azajya atsinda igitego 1 mu mikino 10. Ntaho bivuye ntaho bigiye. N'iyo mumwihorera nabonye Camara ashobora kongera kuba Camara. Uyu ahendeye ubusa kbsa.

â€" Nzaramba Ernest (@nzarern) January 27, 2023

Nubwo Yousef atari topical striker ariko nibura ubushobozi bwe burazwi. Ngaho ndebera uyu. Cyakoze kuva 2020 nagiye mvuga ko rtd ko ikipe azayigeza mucyiciro cya 2 bakanseka. Ngaho nyumvisha ko RAYON yatwara igikombe numve. Baraje bijunduke umutoza

â€" BUKAYO SAKA (@Niyonku96428391) January 28, 2023

Wasanga nawe ari traore wigendera

â€" YANIGA🇷🇼🇺🇬 (@JaphetAlvin) January 27, 2023

Ubuse uyu We Aturutsehe ra, Ko atazwi Ubwo arawuhamya

â€" Ir. Francis Nzitabakuze (@francisnzita2) January 27, 2023

Thanks bayobozi tugiye kuryama neza twizere ko azaca incundura

â€" Theophile Twagirayezu (@TheophileTwagi6) January 27, 2023

👏👏👏👏👏 Congratulation twishimiye Kubona ukuri nyako kd bibe ari ukuri kuko ntanarimwe turabona ikinyoma kuri rayon sport officials twari turambiwe ibihuha Karenzi atangaza kd ndabasaba mujye mubahafi mumunyomoze kuko asa nufite mission yokudusenyera ekipe

â€" Fideli Barber (@fedelebarber) January 27, 2023

Mudukinze ibikarito mumaso ntakindi mukoze, ubuse umuntu ufite ibitego 6 mumikino 64 azadufasha iki? kuri uyu ntacyo mbijeje rwose mwarwanaga nokuzuza umubare gusa

â€" Raymond #Team PK ❤️🇷🇼 (@raymondrutiyomb) January 28, 2023

Ndakubona

â€" Murindwa (@Murindw31118284) January 28, 2023

Uyu niwe rutahizamu ufite izina rikaze mwatubwiraga c? cyakora rayon sports yubu nihatali😂😂

â€" Matunda🇷🇼 (@Matunda93) January 27, 2023

Rayon yabaye nka hariya murutoki mu gatsata

â€" Safari_nyubaha (@Snopemmy) January 27, 2023

Hhhh ark Rayon yacu weeeee ubundi itsinzi yambere tuzagira nuko Ltd nabambari biwe bazavaho ibaze nkuyu niryo zina riremereye mwatubwiraga afite ibitego 6 mumikino 26 oooh Rayon

â€" Umukamikazi (@WNshimi) January 28, 2023

Uyu nyuma yiminsi micye turaba tuvuga ibindi, ark abayobozi muradutenguha p ,ntacyizere. Atanga kumibare ,tubihange amaso

â€" NDISI (@ObedNiyonizeye) January 28, 2023

Ikimbabaza nikimwe murikubaka Ikipe yubu ariko ntimuri gutegura Ikipe yahazaza irambye ibaze abakinnyi basinye amezi 6 & umwaka 1 ubwose iyokipe koko twayitegaho iki nitambukiraga da🤔

â€" NEG Keza🇷🇼♥️💔😭 (@NiyiroraEsdras) January 28, 2023

Hhhhhh 😂😂😂babyita ibikarito mumasoooo ubuse uyu ko arutwa na essanu

â€" P (@PlacideCyubahi4) January 28, 2023

Muranshimishije kbs niyo atawuhamya ariko ibanga niryoryambere nishimiye mwakoze cyane twose

â€" munyehirwe jean mari (@MunyehirweM) January 28, 2023

Iyi Rayon ya J. Fidel nzaba mbarirwa murabura kuzana yousef , ibi bipampara murunda mukarenganya umutoza, poor management ,gusinya amasezera nama campanies ni byiza ariko muri kwibagirwa ikingenzi

â€" Diforever Beatman (@DiforeverB) January 28, 2023

Ko ndeba yakinnye muri Uganda ubwo si nka Esenu!!!

â€" Theophile Twagirayezu (@TheophileTwagi6) January 27, 2023

Imibare ye ntakigenda byo! Ibitego 6 mu mikino 60. Arutwa na esenu

â€" Kim kizito (@Kimkizito1) January 27, 2023

Yababa kizigenza ahubuo Dupfukamire Esenu atazivumbura kuko uyu nta kirimo

â€" Shema alain (@Shemaalain102) January 27, 2023

Reka mbitege maso Fidel ibyawe biraza gusubirwamo

â€" Kabiri Icyenda (@icyenda) January 28, 2023

Uwo ombolenga cyangwa Claude azamubika mu mufuka we Ubundi bongere barongorwe nkuko bisanzwe

â€" MANU . BI. (@irambove) January 28, 2023

Rutahizamu mwiza avuye muri CHAN yakiniraga URA 👍

â€" kayonga🇷🇼 (@BellaSi99211854) January 27, 2023

Specialist I risk taking!! These are who you are bros !!!!ikibuga n'icyo kizatubwira na gikenyeri Onana ntawri umuzi gusa yavuye mumfube utabara ZUZUYE mu ikipe zihembwa UMUSHAHARA gusa !! Gusa muzarebe neza niba bitazegeraho ba Ndekwe ( niwukinana ubushake) bakivumbura bikagoran

â€" Mikel (@Mikel166981002) January 28, 2023

Sha harigihe ureba umuntu ukahita umubonamo ubushonozi bucye kbx ndabivuze uyu nakina match 2 muzifuza kumwiruka mubibure azabanwesha amazi
Ark ndabona gahunda yanyu arukurimbura Rayon sport nabayikunda Bose
Sha igikombe nkyivuyeho hehe nokucyirota

â€" jean Dusabimana (@Dusabimanayaha1) January 27, 2023

Izanwa rya Ojera Joackiam ryasembuye ibitekerezo by'abakunzi ba Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mwadukinze-ibikarito-mu-maso-abafana-biniguye-babwiza-ubuyobozi-bwa-rayon-sports-ukuri-youssef-yongera-kugarukwaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)