Police FC yirukanye rutahizamu wayitsindiye ibitego byinshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Police FC yamaze gusezerera rutahizamu Twizerimana Onesme kubera ikibazo cy'imyitwarire.

Uyu rutahizamu umaze gutsinda ibitego 5 muri shampiyona ya 2022-23, akaba ari na we wari umaze gutsindira Police FC ibitego byinshi muri iyi shampiyona, ashinjwa kuba hari ingingo zikubiye mu masezerano yishe zifitanye isano n'imyitwarire.

Ubuyobozi bwa Police FC bukaba bwahisemo kumwirukana mu gihe yari asigaje umwaka muri iyi kipe.

Onesme yinjiye muri Police FC avuye muri Musanze FC muri 2021, yakiniye kandi amakipe arimo AS Kigali na APR FC, bivugwa ko ashobora gusubira muri Musanze FC.

Onesme nyuma yo kwirukanwa na Police FC ashobora gusubira muri Musanze FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yirukanye-rutahizamu-wayitsindiye-ibitego-byinshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)