Rayon Sports yamenye ikibuga izakiniraho mu mikino yo kwishyura ya shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports hamwe na Kiyovu Sports na Police FC, yose yemerewe kwakirira imikino yayo kuri Stade ya Muhanga nyuma yo kubwirwa ko agomba kuva kuro stade ya Kigali ikavugururwa.

Mu minsi ishize nibwo amakipe yose akinira kuri Stade ya Kigali yabwiwe ko agomba gushaka ahandi akinira kubera ko igiye kuvugururwa.

Iki kibuga cyakinirwagaho n'amakipe arindwi kigiye gushyirwamo ubwatsi bushya mbere y'uko u Rwanda rwakira Inama ya FIFA izaba ku wa 16 Werurwe.

Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Mutarama 2023, ni bwo ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga bwasubije ubusabe bw'amakipe ya Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC, buyemerera kwakirira imikino yayo mu Majyepfo.

Nkuko tubikesha IGIHE,ibaruwa yandikiwe Umuyobozi wa Rayon Sports igasinywaho n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Muhanga, Bizumuremyi Al Bashir, igira iti 'Nejejwe no kukumenyesha ko muhawe uburenganzira bwo kuzakoresha Stade Muhanga usibye ku matariki ya 20-21/01/2023 kuko hazaberamo ibindi bikorwa.'

Ikomeza imenyesha iyi kipe ko izajya 'ibanza kwishyura ibihumbi 150 Frw ku munsi nk'uko byemejwe n'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga', inyemezabwishyu ikerekanwa amasaha 48 mbere yo gukoresha ikibuga.Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yamenye-ikibuga-izakiniraho-mu-mikino-yo-kwishyura-ya-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)