Perezida yagereranyije Isi nk'ururo mu isanzu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, mu masengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana, yabereye muri Kigali Convention Center azwi nka National Prayer Breakfast.

Yitabiriwe n'abandi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo nka Botswana, Congo Brazzaville, Gabon, u Budage, Ghana, Kenya, Uganda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Zimbabwe.

Aya masengesho ngarukamwaka yo gusengera Igihugu ategurwa na Rwanda Leaders Fellowship (Rwanda L. Fellowship), umuryango wa Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi.

Kuva uyu muryango washingwa mu 1995, utegura ibikorwa bitandukanye bihuza abayobozi hagamijwe gusengera Igihugu n'abayobozi mu nzego zitandukanye;

Gushimira Imana ibyagezweho, ndetse no kwiga inyigisho z'ijambo ry'Imana ku bijyanye n'ubuyobozi bwiza.

Uyu muryango wifuza kandi uhora uharanira ko u Rwanda ruhora ari Igihugu cyubaha Imana, Igihugu gitera imbere kandi Imana ihora yishimira.

Inyigisho ndetse n'impanuro zitangirwa mu materaniro nk'aya zisiga amasomo meza mu bayobozi, kandi bikazana impinduka mu miryango, mu kazi, ndetse no mu gihugu muri rusange.

Kuri iyi nshuro aya masengesho yabaye yubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti ''Gukunda Igihugu, ni ibuye rikomeza imfuruka y'inzu y'iterambere rirambye."

Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro avuga ko gukunda igihugu ari imwe mu ndangagaciro-remezo zimakaza Ubunyarwanda ndetse n'ubukristu.

Avuga ko amahoro, iterambere bisagambye mu gihugu ari umusaruro w'ubwitange bwa Perezida Kagame n'abandi bayobozi bakunze 'iki gihugu bakakitangira'.

Ati 'Ubwitange bwanyu buri uko tubwumvise budutera ishyaka n'ishema. Mwarakoze kuduhindurira amateka no kutwubakira umusingi uhamye dukomeza kubakira (ho). Mukaduhesha agaciro. Uwiteka akomeze abagirire neza."

Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko gusenga ari byiza, kandi bitwibutsa 'icyo turi cyo'. Hejuru y'ibyo bikigisha byinshi umuco, guca bugufi, icyo buri wese akwiriye kuba akora mu byo ashinzwe n'ibindi.

Ati 'Gusenga ni byiza, bikubiyemo ibintu byinshi. Gusenga biributsa, biba bitwibutsa icyo turi cyo. Turi abantu, biratwigisha. Kubera kumenya icyo umuntu ari cyo biguha umwanya wo kumenya uko wifata. Bitwibutsa n'icyo tuba dukwiriye gukora. Icyo dushinzwe…'

Umukuru w'Igihugu yifashishije urugero rw'umubumbe w'Isi, yavuze ko isanzure ririmo ibintu byinshi kandi ni amayobera ku buryo n'abiyita abahanga batarabasha gusobanukirwa neza.

Avuga ko isanzure ari naryo ririho iyi si dutuye ari nk'ururo mu ntoki, bikwiye gutuma buri wese yiroroshya.

Akomeza ati '…Urebe ahantu iyo si yabaye akantu gato nk'ururo, hanyuma wowe wibaze: Jye wicaye aha muri iki cyumba.., Isi yose yabaye nto, u Rwanda rwabaye ruto, hanyuma se wowe? Ibyo se ntibyatuma ubwabyo witonda ugacisha make?'

Yavuze ko hari abirengagiza ibi byose bakazamura urutugu, yewe ngo hari n'ibihugu byifata uko. Ati 'Niyo mpamvu mvuga ngo wowe wahera he ushaka kumbwira ngo ushaka ko mba gutya! Ubimbwira gute ko twese turi bato.'

'…Hari abibagirwa ibyo nasobanuraga bagenda bakubita igituza bavuga ko ari ibitangaza. Twese turi bato, igikwiriye kuba kibaho cyonyine ni magiririrane."

Yakomeje avuga ko buri gihe mu buzima abantu bakora ariko ibindi bakabiharira Imana.

Ati 'No kuyumva muyumve neza [Aha yavugaga Imana], ibintu bimwe turagenda tukagera ku byo dushoboye ibindi ukabyihorera. Rimwe na rimwe ibindi ubirekera Imana. Hari abavuga ko bayisobanukiwe neza ntabwo ndi bujye impaka nabo [...] Ni ukuvuga ngo dushaka kugera kuki mu bikorwa byacu mu myumvire yacu. Ni ukuvuga ngo imico, imyifatire n'imyumvire.'

Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko n'ubwo buri Cyumweru abantu batamubona mu Misa nawe asenga.

Ati "Ubu nanjye rimwe na rimwe mubona mutambona mu Misa buri Cyumweru, ntibivuze ko wowe ujyayo buri munsi ufite icyo undusha, nta na busa, ubwo ni uburyo bwawe, nanjye mfite ubwanjye, icyangombwa ni uko tuba twabonye wa mwanya tugashima, tugasenga, tugakunda tukabana." 

Amasengesho yo gusengera Igihugu yatangiye gukorwa kuva mu 2016.


Perezida Kagame yumvikanishije inyungu ziri mu kwiyegereza Imana uko bukeye n'uko bwije 

Kagame avuga ko Isi ari akantu gato yagereranyije n'ururo ruri mu ntoki mu bigize isanzure muri rusange



Perezida Kagame yavuze ko abantu bose ari bato, bityo ntawe ukwiye kumva ko aruta abandi kuri iyi Si 

Umukuru w'Igihugu yabwiye abayobozi kumva neza umutwaro w'inshingano bahawe 

Perezida Kagame yasabye abantu kwiyoroshya 

Kagame avuga ko buri wese azabazwa ibye-Bityo akwiye guharanira gusiga isi neza kurusha uko yayisanze 

Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Ndahiro Moses [Ubanza imbere] na Pasiteri Yves Castanou ukomoka mu Bufaransa [Uri inyuma ye] 

Ange Ingabire Kagame n' umugabo we Bertrand Ndengeyingoma mu bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu no gushima Imana, National Prayer breakfast 

Umuhangamideli Sonia Mugabo n'umugabo we Diego Twahirwa

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana ufatwa nka 'Bishop w'abahanzi' yisunze indirimbo zitandukanye yasusurukije abitabiriye aya masengesho 

Umuramyi Yvan Ngenzi uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Ishyanga Ryera' yaririmbye muri aya masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu


Mukarwema Yvette wari Umusangiza w'amagambo muri aya masengesho yabaye kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023


Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente


Intumwa y'Imana Dr Paul M. Gitwaza, Umushumba Mukuru w'Itorero Zion Temple Celebration center ku Isi


Rwanda Leaders Fellowship (Rwanda L. Fellowship) ni umuryango wa Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi 


Donatha Mukanyarwaya Ukuriye PSF mu Ntara y'Amajyaraguru yagarutse ku mashimwe y'u Rwanda mu mwaka wa 2022















REBA HANO IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME MU MASENGESHO YO GUSENGERA IGIHUGU

">

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Village Urugwiro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124911/perezida-yagereranyije-isi-nkururo-mu-isanzure-asaba-abantu-guca-bugufi-amafoto-124911.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)