R'Bonney Gabriel yambitswe ikamba rya Miss Un... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yasubije ikuzo n'icyubahiro iki gihugu cy'igihangange ku Isi, kuko imyaka 10 yari yuzuye nta mukobwa uhakomoka wegukana ikamba rya Miss Universe. Baherukaga ikamba rya Miss Universe mu 2012, icyo gihe ryegukanwe na Olivia Culpoa.

Gabriel yatangajwe mu birori byabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2023, byabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya Morial Convention Center mu Mujyi wa New Orleans, aho abakobwa barenga 80 aribo bari bahataniye iri kamba.

Ni ku nshuro ya 71 iri rushanwa ryari ribaye. Riri mu marushanwa ane akomeye ku Isi, kandi u Rwanda ntirurabasha kuryitabira n'umunsi n'umwe. Â Ã‚ Ã‚ 

Abakobwa bahatanye mu byiciro bitandukanye birimo nko kwiyerekana mu myambaro gakondo, ibiganiro mpaka, kwiyerekana mu makanzu maremare, mu mwambaro wo kogana (Bikini), icyo batekereza cyakorwa mu guhindura Isi nziza n'ibindi.

Ibi byose byasize Akanama Nkemurampaka kemeje ko R'bonney Gabriel wo muri Amerika, ari we wahize abandi mu bwenge, ubwiza n'ibindi. Yambitswe ikamba na Harnaaz Sandhu yasimbuye.

R'Bonney Gabriel wegukanye ikamba rya Miss Universe afite imyaka 28 y'amavuko. Asanzwe ari umuhangamideli ubarizwa muri Leta ya Texas. Kugira ngo yitabire iri rushanwa yatwaye imodoka mu gihe cy'amasaha ane avuye iwabo, kugira ngo abashe kugera aho ryabereye.

Uyu mukobwa asanzwe afite ikamba rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Asanzwe afite kandi Impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri yakuye muri Kaminuza ya North Texas mu bijyanye no guhanga imideli, kandi afite iduka ry'imideli.

Ubwo yari ageze muri batanu ba mbere bavuyemo Miss Universe, Gabriel yabajijwe n'umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka impinduka yifuza muri iri rushanwa.

Yabwiwe ko mu gihe gishize komite itegura iri rushanwa yakuyeho ingingo yabuzaga abarushinze kwitabira iri rushanwa.

Uyu mukobwa yatanze igisubizo cyatumye ahita ajya muri batatu ba mbere. Yavuze ko imyaka y'abakobwa bitabira iri rushanwa ikwiye kuzamurwa, kuko ubu ugomba kuba utarengeje imyaka 28 kandi nawe akaba ariyo yahatanye afite.

Ati 'Kuri njye ndifuza ko imyaka yazamurwa, kuko ubu mfite imyaka 28. Iyi niyo myaka fatizo kugeza ubu kugira ngo uhatane. Ndatekereza rero cyaba ari ikintu kinini.' Yavuze ko nk'umukobwa yizera neza ko imyaka atari yo 'idusobanura'.     

Yabajije kandi icyo azakora aramutse yegukanye iri kamba ry'agaciro kanini ku Isi.

Yavuze ko imyaka 13 ishize yunze ubumwe n'umwuga wo kudoda. Avuga ko azakoresha ubuhanzi mu kugaragaza ibyiza no kuba umuyobozi uzana impinduka.

Uyu mukobwa yavuze ko afite abagore n'abakobwa bahuye n'ikibazo cyo gucuruzwa, gufatwa ku ngufu n'ihohoterwa ry'umubiri yigisha kudoda.

Avuga kandi ko ibikoresho byinshi akoresha mu kudoda bidahumanya ikirere. Yavuze ko buri wese akwiye gukoresha ububasha yifitemo mu guhindura sosiyete.

Ati 'Buri wese yifitemo ibidasanzwe muri we. Iyo duteye izo mbuto mu bandi tubahindurira ubuzima.'

Amanda Dudamel wo muri Venezuela ni we wambitswe ikamba ry'igisonga cya Mbere, ni mu gihe Andreina Martinez Founier wo muri Dominican Republic ari we wambitswe ikamba ry'igisonga cya Kabiri.

Sofía Depassier wo muri Chile ndetse na Maxine Formosa Gruppetta, buri umwe yegukanye ikamba ryo kubanira neza abandi (Miss Congeniality).

Umuhango wo gutangaza Miss Universe 2022 watambutse imbonankubone ku bitangazamakuru bikomeye, uyobowe n'abashyushyarugamba Olivia Culpo na Jeannie Mai Jenkins.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Ximena Navarrete, Big Freedia, Mara Martin, Wendy Fitzwilliam, Emily Austin, Olivia Quido, Myrka Dellanos, Sweta Patel, Kathleen Ventrella ndetse na Olivia Jordan.

Umuhango wo gutangaza Miss Universe kandi waririmbyemo abahanzi barimo Big Freedia, Big Sam Funky Nation, Amanda Shaw, Yolanda Adams & Tank na the Bangas.

Inseko ya Gabriel wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Universe kuri uyu wa 13 Mutarama 2023 

Gabriel yishimanye n'abakobwa bari bahatanye nyuma yo gutangazwa nka Miss Universe wa 71, mu birori byabereye mu Mujyi wa New Orleans 

Gabriel yashyize ikiganza mu gituza nyuma yo gutangazwa ko ari we uhigitse abakobwa barenga 80 bari bahatanye 


Amanda wabaye igisonga cya Mbere 


Martinez wabaye igisonga cya Kabiri 

Gabriel yazamuye amashimwe nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Universe 2022 

R'bonney Gabriel [Amerika] na Amanda Dudamel [Venezuela] ubwo bari bategereje itangazwa ry'uwegukana ikamba rya Miss Universe 

Uhereye ibumoso: Amanda Dudamel wo muri Venezuela wabaye igisonga cya Mbere, R'bonney Gabriel wegukanye ikamba rya Miss Universe na Andreína Martínez wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Universe 


Sandhu wabaye Miss Universe 2021 yishimira mugenzi we wegukanye ikamba


















Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124903/rbonney-gabriel-yambitswe-ikamba-rya-miss-universe-nyuma-yimyaka-10-amerika-itegereje-amaf-124903.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)