Munezero yaserukanye ishema mu birori bya Par... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu birori byabaye guhera ku wa  ku wa 17 kugeza ku wa 22 Mutarama, 2023 mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa. Hari mu gice cyiswe Fashion Week Men's.

Yaserukanye imyambaro ya Officine Générale yahawe inyito ya ''Fall/ Winter 23''. Ibi birori yamuritsemo imyambaro bizakurikirwa n'ibiratangira uyu munsi kugeza ku wa 26 Mutarama.

Imyambaro izerekanwa muri Paris Fashion Week kuri iyi nshuro, iri mu cyiciro cya Haute Couture.

Mu 2019 nibwo Munezero yahuye na 'Webest Model Management', ikigo cyatangijwe na Franco Kabano ndetse na Sarah Nynthia, gifasha abanyamideli kwagura impano zabo no kubahuza n'ibigo n'inzu mpuzamahanga z'imideli.

Kuva bahura batangiye kumuhugura ku bijyanye no kumurika imideli, ari nako bamushakira abamufasha.

Nyuma yaje gusinyana amasezerano na 'Next Models Worldwide' yamufashije kugera ku ruhando mpuzamahanga.

Munezero haba mu Rwanda, aho yakoranye na Moshions ndetse nyuma mu 2020 atangira gukorana n'inzu zitandukanye mpuzamahanga; amaze kwigwizaho ibigwi mu kumurika imideli.

Amaze gukorana n'ibigo nka Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali n'izindi. Yitabiriye ibirori bikomeye by'imideli nka Milan Fashion Week, London Fashion Week na Paris Fashion Week.

Uyu mukobwa amaze guhamya ibigwi mu kumurika imideli Munezero amaze igihe kitari gito mu ruganda rw'imideli

  



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125219/munezero-yaserukanye-ishema-mu-birori-bya-paris-fashion-week-2023-125219.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)