Batatu bugariraga basohotse muri Rayon Sport #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports Football Club yamaze gutandukana naba myugariro bayo batatu barimo Umunya Senegal Youssou Diagne wari kapiteni wayo, Ramazani Tchimanga Tshilembi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n'umunyarwanda Emery Bayisenge bose bari basoje amasezerano.

Ramazani Tchimanga Tshilembi yatandukanye na Gikundiro
Bayisenge Emery yatandukanye na Rayon sport

 

Diagne wari kapiteni a Rayon sport yayisohotsemo

 

Nk'uko byatangajwe n'umuvugizi wa Rayon Sports, Bwana Gakwaya Olivier yavuze ko ibiganiro byahuje ubuyobozi n'aba basore byo kongera amasezerano bitigeze bigenda neza bityo ikipe yahise yihutira gushaka ibindi bisubizo kugirango yitegure imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali

Gakwaya Olivier yashimangiye ko iyi kipe ya Rayon Sports izakoresha ba myugariro babiri kuri burimwanya kandi ko kugeza ubu bamaze kuboneka kuko ikipe ifite Nshimiyimana Emmanuel Kabange na Obed Uwumukiza kuri kabiri mugihe kuri gatatu hari Elie Ganijuru wamaze kongera amasezerano ndetse akazafatanya na Fabrice kuri urwo ruhande

Mumutima w'ubwugarizi Gakwaya Olivier yavuze ko bazakoresha abakinnyi bane barimo batatu bashya aribo, Nshuti Didier wavuye muri Gorilla Football Club, Matumona Wakonda Kanda Abbel wavuye mu Amagaju, Charles Tchouplaou umunya Chad wavuye muri Casric Stars ikina ikiciro cya kabiri muri Afurika y'Epfo basanga umunyarwanda Rushema Chris we uyisanzwemo



Source : https://flash.rw/2026/06/10/batatu-bugariraga-basohotse-muri-rayon-sport/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)