Perezida Ndayishimiye yasanze abahinzi mu murima abafasha gusarura ibirayi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Ndayishimiye Evariste w'u Burundi yagaragaye ari mu murima ari gufatanya n'abahinzi gusarura ibirayi mu gace ka Kayanza.

Ibiro by'umukuru w'Igihugu,Ntare Rushatsi,byatangaje ko Perezida Ndayishimiye yiyemeje guteza imbere igihingwa cy'ibirayi.

Ibi biro bigira biti "Ibirayi ni kimwe mu bihingwa by'ingenzi mu mibereho y'abatuye isi.Nyiricyubahiro Evariste Ndayishimiye arashaka kuzamura umusaruro w'iki gihingwa mu Burundi.

Uyu munsi yagiye guhura n'abahinzi ba Kayanza."

Perezida Ndayishimiye akunze kugaragara asabana n'abaturage mu buryo budasanzwe aho yigeze kugaragara asangira nabo urwagwa,yikoreye ijerekani ndetse niwe ujya kwisarurira ibirayi bye.





Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/perezida-ndayishimiye-yasanze-abahinzi-mu-murima-abafasha-gusarura-ibirayi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)