IGIHE ifite amakuru ko imirimo yo kubaka iri vuriro yatangiye tariki 20 Gicurasi 2026. Riri kubakwa mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Muhira.
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, ubwo hizihizwaga umunsi w'inka muri aka karere yabwiye aborozi ko iri vuriro ry'amatungo rije kuborohereza.
Ati 'Aborozi mwegerejwe serivisi, iri vuriro ry'amatungo rizaba rifite laboratwari ku buryo gufata ibipimo bizajya bikorwa mu buryo bwihuse, ndetse n'ibizamini by'amaraso rimwe na rimwe byoherezwaga i Kigali bikazajya bisuzumirwa muri iri vuriro.'
Meya Mulindwa yasezeranyije aborozi ko batazabona ivuriro gusa, kuko n'abaveterineri bahoraho baziyongera n'ibikoresho bakoresha nabyo bikiyongera.
Mu kiganiro umworozi w'intangarugero mu Murenge wa Rugerero, Habiyaremye Abdul Karim yahaye IGIHE, yavuze ko iri vuriro ry'amatungo rije kubatura ibibazo byinshi byari bibugarije.
Ati 'Twagorwaga cyane nk'aborozi kuko rimwe na rimwe ntitwamenyaga icyo inka zirwaye, tukazivura cyangwa tukazivuza icyo zitarwaye, ariko ubu zigiye kujya zivurwa zabanje gufatwa ibizamini by'amaraso."
'Twanaguraga imiti ntiduhamagare veterineri ngo aze ayiduhere amatungo, tukivurira uko dushaka. Ariko ubu twiteze inyungu nyinshi kuko amatungo afite ikibazo azajya avurirwa ku gihe, kandi duahabwe n'inama zitandukanye ku bworozi bwacu.'
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iri vuriro ry'amatungo izamara amezi ane, ku buryo mu kwezi k'Ukwakira uyu mwaka rizaba ryatangiye gutanga serivisi.
Imibare yo muri Mutarama 2026, igaragaza ko Akarere ka Rubavu kabarurwamo inka 32.645 zirimo izo muri gahunda ya Girinka 12.647 zimaze gutangwa kuva mu 2006.