Abakinnyi b'abavandimwe Ndamukunda Flavier na Kavalo Patrick mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi bavukana banditse izina rikomeye mu mukino wa Volleyball, Ndamukunda Flavier na Akumuntu Kavalo Patrick bari mu gahinda gakomeye nyuma y'uko nyina ubabyara yitabye Imana.

Mu ijoro ryakeye ni bwo haje iyi nkuru y'incamugongo ko aba bavandimwe umubyeyi wa bo bari basigaranye ari we nyina ubabyara yitabye Imana.

Nta makuru menshi aramenyekana ku rupfu rwe uretse kuba yari amaze iminsi arwaye ndetse uburwayi bukaba ari bwo bwamuhitanye.

Ndamukunda Flavier na Akumuntu Kavalo Patrick banditse izina mu mukino wa Volleyball aho ubu bombi bakinira Gisagara VC, gusa Flavier akina anatoza (player-coach).

Umubyeyi wa Kavalo na Flavier yitabye Imana
Kavalo na Flavier bari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi bari basigaranye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-b-abavandimwe-ndamukunda-flavier-na-kavalo-patrick-mu-gahinda-gakomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)