Ama G yashyize hanze indirimbo yakomoye ku ma... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni indirimbo yakozwe na Evydecks mu Ibisumizi bya Riderman. Yagiye hanze mu buryo bwa 'lyrics'.

Uyu muhanzi atangira avuga ko iyi ndirimbo ayituye abantu bose. Agakomeza avuga ko kwambara amakote cyangwa kwirirwa umuntu agendana Bibiliya atari byo bituma aba umukiranutsi wa nyawe.

Aririmba abacuruza Bibiliya babona abaguzi bake kurusha abacuruza byeri. Mu kurangiza iyi ndirimbo ati ''Uko turushaho kuba benshi ni ko Imana izakomeza kutwicaza ku gatebe k'abasimbura.'' 

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, uyu muraperi yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye agendeye ku magambo yaganiriye na Pst Dr Antoine Rutayisire, usanzwe ari Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda.

Ati ''Byatewe n'uko nagiye mbona abantu ugasanga umuntu afite Bibiliya cyanga Korowani ariko ari iby'umuhango. Nabikuye kuri Antoine Rutayisire ambwira ko kuba umurokore atari ukuba ufite Bibiliya. Ikindi nabikomoye ku magambo ari muri Bibiliya avuga ngo n'intugane bwira icumuye karindwi. Gucumura ni ubupagani.''

Akomeza avuga ko bigoye gukizwa kuko umuntu areba agacumura, yatekereza agacumura. Ati ''Turareba tugacumura. Twavuga tugacumura ikibazo ni ukubyemera. Twese turi abapagani icyo twakora ni ukwihana.''

Avuga ko yagiye muri studio amagambo y'iyi ndirimbo agahita amuzamo kuko icyo kuririmba yari yagiyemo agifite mu mutwe.

Yavuze ko mu 2023 agiye kugaragara na cyane ko yitegura gushyira hanze izindi ndirimbo zirimo iyitwa 'Bana muraseka iki?', 'Ibishingwe' n'izindi.

Ati ''Uyu mwaka nari [nkumbuye] abafana banjye nari narabatereranye ariko uyu mwaka nshaka kugaruka.''

Uyu muraperi ni umwe mu bakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo 'Uruhinja' yatumye amenyekana.

REBA INDIRIMBO NSHYA YA AMAG

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124614/ama-g-yashyize-hanze-indirimbo-yakomoye-ku-magambo-ya-rev-dr-antoine-rutayisire-video-124614.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)