Abakinnyi ba Kiyovu Sports bakomeje kwigumura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bamenyesheje ubuyobozi bw'iyi kipe ko mu gihe batarishyurwa ibirarane by'amafaranga bafitiwe batazigera basubukura imyitozo.

Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo iyi kipe yagombaga gusubukura imyitozo yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23 izatangira tariki ya 20 Mutarama 2022.

Gusa ubuyobozi bw'iyi kipe bwatunguwe n'uko abakinnyi banze gusubukura imyitozo kubera ibirarane by'imishahara y'amezi bafitiwe batarahabwa.

Abakinnyi barishyuza iyi kipe ukwezi k'Ugushyingo n'Ukuboza 2022 ndetse ko mu gihe batayahawe batazigera basubukura imyitozo nk'uko umwe mu bakinnyi b'iyi kipe yabyemereye ISIMBI.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukaba bwabwiye abakinnyi ko bitarenze ku wa Mbere bazaba bamaze kwishyurwa amafaranga bafitiwe ku buryo ku wa Kabiri bahita basubukura imyitozo bitegura shampiyona.

Kiyovu Sports ifite amanota 30 inganya na AS Kigali ya mbere, izasubukura shampiyona ikina na Gasogi United, ikurikizeho APR FC na Rayon Sports.

Abakinnyi ba Kiyovu Sports banze gusubukura imyitozo batarahembwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-kiyovu-sports-bakomeje-kwigumura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)