Header Ads Widget

Technology

Umuyobozi w'Umutwe urwanya u Rwanda yishwe na M23 #rwanda #RwOT

Amakuru avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu bilometero bitanu uvuye aho umutwe wa M23 ukambitse mu gace ka Bwiza, habereye imirwano ikomeye yaguyemo Gavana.

Ni imirwano bivugwa ko yashojwe na FARDC ifatanyije n'Umutwe wa FDLR ndetse n'uwa Mai Mai.

Maj Nshimiyimana ni we wayoboye ibitero byo mu Kinigi mu ijoro ryo ku wa 3-4 Ukwakira 2019 byahitanye abantu 14.

M23 yasohoye itangazo rivuga ko FARDC yagabye igitero ku birindiro byayo biri mu gace ka Bwiza kandi ko byakozwe mu buryo buhonyora ibyemejwe n'Inama y'Abakuru b'Ibihugu ya Luanda muri Angola ku wa 23 Ugushyingo 2023.

Iryo tangazo rivuga ko mu bigaragara Ingabo za FARDC zidashaka ko amahoro yimakazwa mu Burasirazuba bwa Congo.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umuyobozi-w-Umutwe-urwanya-u-Rwanda-yishwe-na-M23

Post a Comment

0 Comments

Nature