Rayon Sports vs APR FC: 11 bashobora kubanzamo ku mpande zombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harabura amasaha make rukambikana hagati ya APR FC na Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona ya 2022-23.

Ni umukino Rayon Sports iri bwakirire kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 15h, witezwe n'abantu benshi.

Rayon Sports ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 28 irabizi ko gutsinda uyu mukino biri buyifashe kwisubiza umwanya wa mbere yaraye yambuwe na AS Kigali ifite 30.

Irabura abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul, Osalue Raphael bose kubera ibibazo by'imvune, ni mu gihe Ndizeye Samuel we agishidikanywaho ariko amahirwe menshi ni uko agomba kuba ayoboye ubwugarizi bw'iyi kipe.

APR FC nta kibazo na kimwe ifite, abakinnyi ba yo bose bakaba bahari. Iyi kipe ikaba isabwa gutsinda ngo yegere andi makipe aho iri ku mwanya 3 n'amanota 24 inganya na Kiyovu Sports.

Abakinnyi buri kipe ishobora kubanza mu kibuga

Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Ganijuru Elie, Mucyo Junior Didier, Ndizeye Samuel, Mitima Isaac, Ngendahimana Eric, Mbirizi Eric, Ndekwe Felix, Onana Léandre, Paul Were na Moussa Camara

APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Niyibizi Ramadhan na Mugunga Yves



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-vs-apr-fc-11-bashobora-kubanzamo-ku-mpande-zombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)