Perezida Kagame yahishuye umugambi w'ibitero bya FDLR #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabitangarije mu kiganiro cyateguwe n'Ikinyamakuru Semafor cyabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022.

I Washington Perezida Kagame yahitabiriye inama y'iminsi itatu yahuzaga Amerika n'umugabane wa Afurika.

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko abenshi mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR bamaze gutahuka ndetse basubizwa mu buzima busanzwe.

Umukuru w'Igihugu cyakora cyo yavuze ko "hari abarwanyi basigaye inyuma ; ntibazigera baruhuka kugeza igihe bazaterera cyangwa bagakora impinduka mu gihugu."

Kuri ubu imyaka irarenga 20 FDLR ikorera mu ntara za Kivu y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ushinjwa gukorera ubwicanyi n'imiryango irimo iharanira uburenganzira bwa muntu.

Uyu mutwe ushinjwa kandi kuva mu mashyamba ya Congo ukambuka mu Rwanda aho wagiye ugaba ibitero byagiye bihitana abasivile.

Leta y'u Rwanda yakunze kuwugaragaza nk'umuzi w'umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo ndetse n'uw'umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi, dore ko FDLR imaze igihe ikoranira hafi na FARDC (Igisirikare cya Congo).

Ku bwa Perezida Kagame, "Ibigaragara neza ni uko FDLR imaze igihe ihabwa intwaro ndetse ikanafatanya mu mirwano n'ingabo za Guverinoma ya RDC. Twabibagejejeho (RDC) inshuro nyinshi."

Perezida Paul Kagame kandi yunzemo ko ikibazo cya FDLR kitigeze kinirengagizwa n'Umuryango Mpuzamahanga utarahwemye gusaba Leta ya Congo kureka gukorana n'uriya mutwe.

Ni Leta ya Congo yo yakunze kugaragaza ko nta bufasha iha FDLR, ndetse ko uriya mutwe utakiri ikibazo ku Rwanda.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi muri Nzeri uyu mwaka ubwo yaganiraga na France 24, yatangaje ko umutwe wa FDLR utakibaho, ko ahubwo usigaye ugizwe n'amabandi yishakira ibyo kurya.

Ati : "Ntabwo ari abantu bafite intumbero za politiki zo gushaka kwigarurira ubutegetsi i Kigali. Muri make rero, ibyo u Rwanda ruvuga ni ikinyoma.'

Umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango mu Ugushyingo uyu mwaka, yanyomoje Tshisekedi avuga ko abarwanyi b'uriya mutwe atari amabandi.

Ati : "Turahari, ababivuga ubwo bafite aho babikura, tubaye tudahari ntabwo twaba turi kuvugana. Ingabo zacu zirahari zihagaze bwuma."

Raporo Itsinda ry'impuguke za Loni zasohoye mu minsi ishize yagaragaje ko FARDC ifatanya mu buryo bweruye na FDLR ndetse bigakorana mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Guhera muri Werurwe 2022 kugeza mu Ugushyingo, FARDC ku bufatanye na FDLR barashe mu Rwanda inshuro eshatu ibisasu bitandukanye.

Ku wa 19 Werurwe 2022 mu Murenge wa Kinigi haguye ibisasu bibiri byatewe n'ingabo za Congo biturutse mu duce twa Tchanzu na Runyoni, ubwo FARDC yagabaga igitero ku mutwe wa M23.

Ibisasu kandi byongeye kuraswa ku butaka bw'u Rwanda tariki 23 Gicurasi ndetse na tariki 10 Kamena, mu mirenge ya Kinigi na Nyange muri Musanze n'uwa Gahunga muri Burera, bikomeretsa abantu byangiza n'imitungo yabo.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Perezida-Kagame-yahishuye-umugambi-w-ibitero-bya-FDLR

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)