Cristiano Ronaldo yageze muri Arabia Saudite kurangizanya n'ikipe izajya imuhemba akavagari k'amafaranga - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cristiano Ronaldo ageze ku kibuga cy'indege cya Riyadh muri Arabia Saudite. Biteganijwe ko ahura n'abayobozi ba Al-Nassr.


Ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabia Saudite iteganya ko Cristiano Ronaldo azaba umukinnyi wayo umwaka urangiye ku masezerano y' imyaka ibiri n'igice.
Cristiano Ronaldo yatandukanye na Manchester United byemewe n'amategeko mbere y'uko yerekeza mu mikino y'igikombe cy'isi ahanini bitewe n'ikiganiro rutwitsi Ronaldo yagiranye n'umutamakuru witwa Piers Morgan akagaruka ku bintu byinshi bitagendaga muri Manchester United. Nyuma y'iki kiganiro kitishimiwe n'abayobozi ba Manchester United ndetse na Ten Hag utoza Manchester United bahitamo gutandukana na Cristiano Ronaldo.



Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yageze-muri-arabia-saudite-kurangizanya-nikipe-izajya-imuhemba-akavagari-kamafaranga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)