Nyanza: umuganga arashinjwa gusambanya umwana w'umukobwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize icyumweru kirenga umuganga wo ku bitaro bya Nyanza atawe muri yombi ku nshuro ya kabiri akekwaho gusambanya umwana.

Mu kwezi kwa cumi umuganga usanzwe ukora muri laboratoire mu bitaro bya Nyanza yatawe muri yombi n'urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha(RIB) rumukurikiranyeho gusambanya umwana w'imyaka 16.

Kiriya gihe RIB yamutaye muri yombi mugukora iperereza biba ngombwa ko uriya muganga arekurwa ahita anasubira mu kazi.

Bikekwa ko kiriya cyaha cyaba cyarabereye mu bitaro bya Nyanza ubwo uriya mwana yaragiye gufatwa ibizamini n'uriya muganga.

Amakuru atangazwa na Umuseke dukesha iyi nkuru avuga ko uriya muganga yongeye gutabwa muri yombi amaze icyumweru kirenga afunzwe.

Intandaro yo gutabwa muri yombi kuri uriya muganga kandi yari yararekuwe by'agateganyo byaturutse ko bagiye gupima ibizamini muri laboratoire biza bigaragaza ko uriya mwana ashobora kuba yarasambanyijwe koko ahita atabwa muri yombi n'ubushinjacyaha bikaba bitegerejwe ko uriya muganga agomba kuburana ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.



Source : https://yegob.rw/nyanza-umuganga-arashinjwa-gusambanya-umwana-wumukobwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)