Amayobera ku rupfu rw'umuganga w'i Kayonza wasanzwe iwe yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urupfu rw'uyu muganga rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022.

Amakuru avuga ko abaganga bakorana bamubuze, bitabaza ubuyobozi bujya aho yararaga, bwica urugi maze bumusangamo aryamye, yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yavuze ko abo bakorana babanje gukeka ko umunaniro wamuhejeje mu rugo, bakomeje kumubura bajya kumureba.

Ati "Bahageze rero barahengereza babona aryamye ashinze umutwe ku buriri, nuko bamena urugi, barebye basanga yashizemo umwuka."

Mutuyimana yavuze ko uyu musore yari asanzwe afite indwara y'igicuri, ari nayo bikekwa ko yamwishe.

Gusa ngo bahamagaye RIB n'abaganga bajya kumusuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere yo kumushyingura.

Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Amayobera-ku-rupfu-rw-umuganga-w-i-Kayonza-wasanzwe-iwe-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)