Biteye ubwoba: Kayonza umugabo w'umuganga yasanzwe mu nzu yapfuye urupfu rw'amayobera - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo w'umuganga wasanzwe yapfiriye mu nzu urupfu rwe rukabanza kuba amayobera kuri ubu harakekwa icyamwishe.

Umuganga witwaga Uwimana Valens w'imyaka 36 wakoraga ku kigo nderabuzima cya Karama mu Karere ka Kayonza, yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye, biteza urujijo kuko ku munsi wabanje yari yakoze, nta kibazo afite.

Urupfu rw'uyu muganga rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022.

Amakuru avuga ko abaganga bakorana bamubuze, bitabaza ubuyobozi bujya aho yararaga, bwica urugi maze bumusangamo aryamye, yapfuye, Gusa biravugwa ko uyu musore yari asanzwe afite indwara y'igicuri, ari nayo bikekwa ko yamwishe.

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere yo kumushyingura.



Source : https://yegob.rw/biteye-ubwoba-kayonza-umugabo-wumuganga-yasanzwe-mu-nzu-yapfuye-urupfu-rwamayobera/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)