Minisitiri muto muri Guverinoma y'u Rwanda yasezeranye n'umukunzi we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Butera , umuto muri Guverinoma y'u Rwanda ,Tariki 30 Ugushyingo 2022, nibwo yarahiriye yarahiriye inshingano z'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima.
Uyu muhango wo gusezerana imbere y'amategeko hagati ya Dr Yvan Butera na Diana Kamili, wabereye mu Biro by'Umujyi wa Kigali, uyoborwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge.

Dr Yvan Butera afite imyaka 32 gusa, ubwo yari amaze kurahirira izi nshingano, umukunzi we Diana Kamili ubu wamaze kuba umugore we mu buryo bw'amategeko, yamugaragarije urwo amukunda ndetse amwifuriza ishya n'ihirwe.

Diana Kamili wifashishije ifoto ya Dr Butera ubwo yarahiraga, yagize ati 'Birenze kuba untera ishema Dr Yvan Butera.' Arangije ashyiraho akarangabyiyumvira k'umutima gasobanura urukundo.

Biteganyijwe ko indi mihango yo gushyingiranwa hagati ya Dr Butera na Diana Kamili izaba mu minsi micye iri imbere.

Dr Butera na Diana Kamili basezeranye imbere y'Amategeko



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Minisitiri-muto-muri-Guverinoma-y-u-Rwanda-yasezeranye-n-umukunzi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)