Bamwe mu bakinnyi bo mu cyiciro cya mbere babonye License D y'ubutoza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Benshi bibaza icyo bazakora nibamara gusoza urugendo rwa bo rwo gukina umupira w'amaguru, gusa bamwe bamwe gufata umwanzuro ko batazawujya kure ni nyuma y'uko batangiye kwiga ubutoza ku buryo nibamara gukina bazahita bakomereza mu butoza.

Mu minsi ishize FERWAFA yatanze License D ku bari bamaze iminsi mu masomo biga kuba abatoza.

Ni amasomo yakurikiranywe na benshi biganjemo abasanzwe bazwi muri ruhago cyane cyane abakinnyi, abahoze bakina ndetse n'abagikina batarasezera.

Muri 20 bakuriranye aya masomo bakanabona License D, barimo Mugiraneza Jean Baptiste Migi wa Police FC wakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC na Kiyovu Sports mu Rwanda, KMC, Azam FC na Gor Mahia zo hanze y'u Rwanda.

Hari kandi umunyezamu udafite ikipe kuri ubu ariko utarasezera, Ndayishimiye Eric Bakame wakiniye APR FC, Rayon Sports, AS Kigali na Police FC ndetse na AFC Leopards yo muri Kenya.

Myugariro uheruka gutandukana na AS Kigali wakiniye Rayon Sports na APR FC, Rugwiro Herve Amadeus na we yasoje aya masomo akaba ateganya kwinjira mu butoza.

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati muri Musanze FC wanakiniye Rayon Sports na APR FC utibagiwe Police FC, Nshimiyimana Amran na we ari muri 20 bamaze kubona License D ya FERWAFA.

Kayumba Soter, myugariro wa Mukura VS na we yamaze kubona iyi License. Yanyuze mu makipe arimo Rayon Sports na AS Kigali ndetse na Ngirimana Alexis na we ukinira Mukura VS.

Uretse aba kandi hari n'abasoje gukina babonye iyi License barimo Ntamuhanga Tumaine Tity, Uwimana d'Amaour na Yumba Kayite.

Mugiraneza Jean Baptiste Migi umwe mu bakinnyi bamaze igihe bakina, yabonye License D y'ubutoza
Nshimiyimana Amran wa Musanze FC
Kayumba Soter asanzwe akinira Mukura VS
Myugariro Rugwiro Herve Amadeus yabonye License D
Bakame na Ngirimana Alexis



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-mu-bakinnyi-bo-mu-cyiciro-cya-mbere-babonye-license-d-y-ubutoza-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)