Imirwano ikomeye hagati ya M23 n'Ingabo za Congo i Sake #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imirwano yabayeho nyuma yuko FARDC ifatanyije n'imitwe irimo FDLR na Nyatura bagabye ibitero kuri uyu mutwe umaze iminsi ugaragaza ko udashaka ko hakomeza kubaho imirwano.

Uyu mutwe wagize uti 'Nyuma yuko habayeho ibitero bya FARDC-FDLR-NYATURA, M23 wafashe umwanzuro wo kwerekeza muri Sake.'

Uyu mutwe uvuga ko iki cyemezo gishingiye ku kuba Igisirikare cya Congo Kinshasa ndetse n'imitwe kiyambaje, bakomeje gushotora uyu mutwe bakaba batifuza guhagarika imirwano.

Uyu mutwe wakomeje ugira uti 'M23 yamaze gufata imisozi ya Karale, Karuli, Kisimba mu bilometero umunani uvuye Kirolirwe.'

Ubutumwa bwa M23 buherekejwe n'amashusho y'urugamba yumvikanamo urufaya rw'amasasu agaragaza abasirikare b'uyu mutwe baryamiye amajanja basubizanya mu buryo bw'amasasu n'abariho babarasa.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Imirwano-ikomeye-hagati-ya-M23-n-Ingabo-za-Congo-i-Sake

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)