Bushali na Jack B bahurijwe mu birori bizatan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri rushanwa riri gutegurwa n'inzu y'imideli yitwa 'Urutozi Gakondo', aho uzatsinda azaba yahize abandi mu kubyina neza indirimbo 'Wayawaya' ya Master KG, kandi yaserutse mu myambaro ya 'Made in Rwanda' ihangwa n'iyi nzu.

Ibirori byo gutangaza uwahize abandi bizaba ku wa 30 Ukuboza 2022, ku kibuga cya Club Rafiki giherutswe gufungurwa ahakinirwa Basketball. Guhera saa kumi kugeza saa kumi n'ebyiri.

Guhitamo uwatsinze bizarangwa n'ibikorwa by'imyidagaduro birimo nk'abahanzi bazasusurutsa abazitabira uyu munsi nka Bushali wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Agasima', 'Mukwaha' n'izindi zitandukanye.

Jack B ukuriye Akanama Nkemurampaka yabwiye InyaRwanda ko batangiye kwitegura kugira ngo bazashyire umucyo muri iri rushanwa.

Yavuze ko iri rushanwa rigamije gukangurira cyane abantu kwambara imyenda ikorerwa mu Rwanda no kureba uzahiga abandi kubyina indirimbo 'Wayawaya'.

Ati "Ni ikintu kinini twateguye ariko binyuze muri 'Urutozi Challenge Dance' nkanjye 'Brand Ambassador' icyo tugomba gukora ni ugushishikariza abantu gukunda 'Made in Rwanda' bakumva y'uko atari imyenda y'abantu b'aba Papa cyangwa abantu bakuze-ahubwo ari imyenda y'abantu bose.'

Jack B yavuze ko hari ibyo Akanama Nkemurampaka kazagenderaho mu kwemeza uzahiga abandi, birimo ikinyabupfura, imyitwarire ku rubyiniro, imbyino n'ibindi.

Yavuze ati 'Icya mbere tuzagenderaho n'uburyo yinjiye ku rubyiniro n'uburyo aserutsemo. Ikindi tuzareba imbyino n'uburyo bahuzamo.'

'Ikindi tuzareba imyambaro bazaba bambaye. Ni ukuvuga ko amatsinda (Group) zose zigomba kuba zinjiriye mu ndirimbo bita 'Wayawaya.'

Mu Kanama Nkemurampaka, Jack B ari kumwe na Olvis, Joxy Parker ndetse na Tizzo. Ni mu gihe Dj Toxxyk, Dj Diallo ari bo bazavanga imiziki bifashishije indirimbo zitandukanye. Biteganyiwe ko umunyamakuru Mc Tino ariwe uzayobora ibi birori.

Iyi nzu y'imideli yateguye iri rushanwa iri ku isoko kuva mu mwaka w'2019. Ikora imyambaro itandukanye cyane cyane iya Made in Rwanda.

'Urutozi Gakondo' iherutse gufungura ishami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kwiyegereza abafana. Ariko inafite amashami mu Rwanda, Dubai, Texas n'ahandi.

Iyi nzu y'imideli bayise 'Urutozi' bisanisha n'agakoko kazwi nk' 'urutozi gafite imyitwarire myinshi kandi myiza.

Bati 'Twakuruwe n'imiterere n'izina ry'aka gakoko. Kubera urukundo, kuyobora no guhuza byatumye dushyigikirana mu gutangiza iyi nzu y'imideli (Ubu imaze imyaka ine ku isoko).'


Umuraperi Bushali azaririmba mu birori bizapfundikira irushanwa "Urutozi Challenge Dance"


Umuhanzi akaba n'umubyinnyi Jack B ni we ukuriye Akanama Nkemurampaka kazemeza uwegukana irushanwa 

Umuhanzi Olvis wo mu itsinda Active ari mu bazatanga amanota muri iri rushanwa 

Tizzo wo mu itsinda Active riherutse gusohora indirimbo 'Kubicu' ari mu bazagaragaza uwahize abandi 

Ku wa 3 Ukuboza 2022, nibwo hazasozwa iri rushanwa ryo kureba uwahize abandi muri 'Urutozi Challenge Dance'


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KIRIKA' YA BUSHALI

 ">

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KUBICU' Y'ITSINDA ACTIVE

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WAYAWAYA'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124306/bushali-na-jack-b-bahurijwe-mu-birori-bizatangarizwamo-uwahize-abandi-kwambara-made-in-rwa-124306.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)