Uko mu 1987 i Kampala Museveni yagiriye inama Habyarimana akanga kumva #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo yari Juvénal Habyarimana wayoboye u Rwanda kuva tariki y 5 Nyakanga 1973 kugeza tariki 6 Mata 1994. Uruzinduko rwe i Kampala rwari rwahuriranye n'ibirori byo kwambika amapeti bamwe mu basirikare bari barafashije Museveni gutsinda urugamba.

Muri abo basirikare, harimo n'abana b'Abanyarwanda nka Maj Gen Fred Gisa Rwigema n'abandi batandukanye bari barafashije Museveni kurwana urugamba yari ahanganyemo n'abari ku butegetsi muri Uganda y'icyo gihe.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'Umutekano, Général James Kabarebe, ni umwe mu bari muri ibyo birori ndetse yibuka neza amagambo Perezida Museveni yabwiye Habyarimana amusaba gucyura Abanyarwanda, undi akabyanga.

Ku mugoroba wo ku wa 2 Ugushyingo 2022, ubwo yaganiraga n'urubyiruko rw'Abakorerabushake bari kumwe n'abanyeshuri bo mu Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda ryigisha Ubumenyi n'Ikoranabuhanga [UR- CST], Gen Kabarebe yakomoje ku kuntu byagenze kuri uwo munsi Habyarimana asabwa gucyura Abanyarwanda.

Ati 'Icyo gihe Museveni nibwo yari agifata ubutegetsi, yabufashe mu 1986, Habyarimana yamusuye mu 1987, aza muri Uganda ndetse n'igikorwa cyo kwambika amapeti abasirikare bari bamaze kubohora Uganda barimo na Nyakwigendera Fred Gisa Rwigama, babambitse Habyarimana ahari abireba, kuko ni perezida wabambikaga aho ngaho imbere.'

Yakomeje agira ati 'Habyarimana twaramubonaga, icyo numvise ni uko Museveni yamubwiye ati muri izi ngabo zanjye mfitemo Abanyarwanda benshi, byaba byiza ushatse uko ubacyura. Undi ntiyabyitaho arabyihorera.'

Nyuma yaje kuvuga ko u Rwanda ari ikirahure cyuzuye amazi

Ni kenshi Abanyarwanda bari barameneshejwe bagiye basaba gutaha mu gihugu cyabo ku neza, ariko Leta yari irangajwe imbere na Habyarimana ikababera ibamba kugeza n'ubwo yaje kuvuga ko igihugu cyamaze kuzura bo batabona aho bajya.

Ni ibintu byagiye bivugwa mu mbwirwaruhame z'abayobozi bakuru b'igihugu kugeza kuri Habyarimana wari Perezida. Ibyo byakomeje kubaho kugeza ubwo Ingabo za RPA, zateguye urugamba rwo gutaha mu gihugu cyabo ku gahato.

Nyuma yo kuva muri Uganda abwiwe ibyo gucyura impunzi z'Abanyarwanda, Habyarimana yageze mu Rwanda avuga ko 'u Rwanda ari nk'ikirahure cyuzuye amazi' utakongeramo andi kuko yameneka. Ni ibintu kandi byaje no kwemezwa na Komite Nyobozi y'Ishyaka MRND.

Gen Kabarebe ati 'Biriya by'uko ikirahure cyuzuye amazi utakongeraho andi, ibyo yabivuze kenshi ntabwo ari rimwe.'

Mu mwaka wa 1989, Habyarimana yashyizeho Komisiyo ifite inshingano zo kwiga ku kibazo cy'Abanyarwanda baba mu mahanga n'impunzi zirimo.

Mu kiganiro cyihariye Perezida Habyarimana yagiranye n'umunyamakuru Marie Roger Biloa w'ikinyamakuru Jeune Afrique yasobanuye inshingano iyo yahaye komisiyo (Jeune Afrique, No 1474-5 Avril, 1989 p.9).

Habyarimana yamushubije ko iyo komisiyo iziga ku bibazo by'Abanyarwanda baba mu mahanga harimo n'icy'impunzi gikomeye ku buryo bwihariye. Habyarimana ati ' Iyo Komisiyo izashakisha ibisubizo ifatanyije n'abo bireba bose, barimo ibihugu duturanye bicumbikiye izo mpunzi rimwe na rimwe bikanabaha ubwenegihugu.'

Iyo mvugo y'uko ikibazo cy'impunzi hari abandi cyarebaga cyane batari u Rwanda yakoreshwaga cyane na leta y'u Rwanda icyo gihe. Ahanini ari uburyo bwo kwihunza ikibazo kireba igihugu cy'inkomoko y'izo mpunzi.

Habyarimana yakomeje agira ati 'Twiteguye kubakira impunzi, baba bafite ubwo bwenegihugu bw'ibihugu bibacumbikiye cyangwa batabufite, ariko, ibi ntibivuze ko dushaka ko baza gutura mu Rwanda. Aho duhagaze kuri iki kibazo harazwi.'

'U Rwanda ruratuwe cyane, rwaruzuye ku buryo nta na santimetero n'imwe y'ubuso bw'ubutaka bwaturwaho. Mubona se abo batahuka bagatura he mu gihe turi mu biganiro n'ibihugu duturanye ngo bireke na bamwe mu banyarwanda bari mu gihugu babe babyimukiramo ? Ibi byaba ari ukwivuguruza.'

Habyarimana we yasobanuraga ko kubera impamvu z'ubukungu bw'igihugu butifashe neza byiyongera ku bucucike bukabije bw'abantu bidashokoka ko u Rwanda rwakwakira Abanyarwanda benshi b'impunzi.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Uko-mu-1987-i-Kampala-Museveni-yagiriye-inama-Habyarimana-akanga-kumva

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)