Kigali: Hitezwe impinduka ku bibazo bibangamiye abafite aho bahuriye n'igihingwa cya Kawa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Urugaga rw'abohereza Kawa mu mahanga, Gatali Gilbert aravuga ko isoko ryayo ritifashe neza kubera ibihe Isi irimo by'izamuka ry'ibiciro ku isoko mpuzamahanga. Avuga ko igiciro cya Kawa cyamaze kumanuka, ariko ko inama Nyafurika kuri iki gihingwa yitezwe i Kigali muri 2023 izabafasha kuzamura imyumvire ku bagize aho bahurira n'iki gihingwa, umusaruro ukiyongera ndetse bakabasha kureshya abashoramari, isoko rikarushaho kwaguka.

Ibi byagarutsweho tariki ya 03 Ugushyingo 2022 ubwo hatangizwaga urugendo rw'iminsi 103 y'itegurwa ry'Inama Nyafurika ku gihingwa cya Kawa, inama yitezeho guhindura imyumvire n'iterambere ry'umuhinzi wa Kawa.

Iyi nama, igiye kuba ku nshuro ya 19 kandi izaberamo n'imurika gurisha. Izateranira i Kigali mu Rwanda Tariki 15-17 Gashyantare 2023. Yitezweho ibisubizo ku bibazo bibangamiye abahinzi, abatunganya Kawa ndetse n'abayohereza mu mahanga.

Uyu muyobozi yagize ati' Kugeza ubu ntavwo isoko ryifashe neza nubwo ibiciro bya bimwe mu bikenerwa byagiye bizamuka ariko twebwe abacuruza ikawa ntabwo byazamutse ahubwo bigenda bihinduka. Iyi nama tuyitezeho kwigira ku bandi uburyo twazamura imyumvire izatuma tugira umusaruro mwiza uzarushaho kureshya abashoramari bityo tukagira benshi kurusha abo dufite ubu, bikadufasha kumva akamaro ka Kawa mu buzima bw'umuhinzi wabihariye ubuzima bwe'.

Umuyobozi w'Umuryango mpuzamashyirahamwe y'Ibihugu bihingwamo Ikawa muri Afurika (African Fine coffees Association), Amir H. Esmail yemeza ko uyu ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe ibibazo bibangamiye ubuhinzi bwa Kawa ndetse n'icuruzwa ryayo ku isoko. Avuga kandi ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibibazo bibangamiye abakora mu ruganda rw'ibikomoka kuri iki gihingwa.

Akomeza yemeza ko muri iyi nama hazahurira abantu benshi bagira uruhare mu guha agaciro umusaruro w'ibikomoka kuri Kawa, ariko kandi hakazanarebwa uburyo hazamurwa umusaruro ukiri mucye kandi n'ubonetse ukaba mwiza kurusha ujyanwa ku isoko.

Umuyobozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), Nkurunziza Alexis avuga ko iyi nama igiye kuba ku nshuro ya 19 ari urubuga rwo kwiga uburyo abandi bakoresha bakabona umusaruro mwiza kandi ufite uburyohe. Ahamya kandi ko bazigiraho uko bazamura imyumvire y'abahinzi, abatunganya Ikawa, abacuruzi ndetse n'Abayohereza mu mahanga. Yizera ko iyi nama izaba urubuga rwiza rwo guhura n'abacuruza ikawa ku isoko mpuzamahanga.

Akomeza avuga ko nubwo icyorezo cya COVID-19 ndetse n'amapfa yatewe n'iri zuba rimaze iminsi bishobora gutuma umusaruro ugabanuka, Leta ngo yagerageje gufasha abaturage igena amafaranga asaga Miliyari 1 yo gutangamo ifumbire hagamijwe kuzamura ubwiza bw'umusaruro ndetse n'ingano yawo.

Kugeza ubu, ikawa iri mu bihingwa byinjiza amadovize menshi mu Rwanda kuko mu mwaka wa 2021iki gihingwa cyinjije mu Gihugu amafaranga asaga Miliyoni 75 z'Amadorali ya Leta zunze Ubumwe z'Amerika (75,571,428 $ USD) ku musaruro ungana n'ibiro miliyoni 15.184.566 (15.184.428 kg).

Ibikomoka ku buhinzi byinjije amadovizi asaga Miliyoni 640.952.297 z'amadorali ya Leta zunze ubumwe bw'Amarika bikaba byarazamutseho hejuru ya 45% ugereranyije na Miliyoni 444.862.192 z'amadolari zari zabonetse mu mwaka wabanje. Gusa urebye Ikawa, Icyayi n'ibireti byazamutseho 18% bigera kuri Miliyoni 185.442.833 z'Amadolari ya Leta zunze ubumwe z'Amerika muri 2021-2022.

Nkuko bitangazwa na NAEB, Kawa iza ku isonga mu kuzamuka kuko yazamutseho 23%, icyayi kizamukaho 15% naho Ibireti bizamukaho 12% ugeraranyinyije n'umwaka wa 2020-2021.

Kugeza ubu, Umuryango uhuza ibihugu bihingwamo Ikawa muri Afurika uhuza ibihugu 25 binyamuryango. Ibihugu binywa Kawa kurusha ibindi harimo ibihugu bitayihinga byo mu majyaruguru ya Afurika. Ubushakashatsi bwo muri 2015 mu Rwanda bwagaragaje ko urubyiruko rugera kuri 20% arirwo rukora nibura ubuhinzi bwa Kawa.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2022/11/05/kigali-hitezwe-impinduka-ku-bibazo-bibangamiye-abafite-aho-bahuriye-nigihingwa-cya-kawa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)