Mu ifatwa ry'ibyemezo mu gihe cya COVID-19 hagaragayemo icyuho cyo kwirengagiza uruhare rwa bamwe mu baturage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni ibyatangajwe n'ubuyobozi bwa ActionAid Rwanda kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2022, ubwo habaga ikiganiro n'itangazamakuru kigamije kungurana ibitekerezo kuri raporo yubu bushakashatsi buri kunozwa bwakorewe mu Turere twa Musanze, Karongi na Nyanza.

Ubu bushakashatsi buteganyijwe kumurikwa mu bihe biri imbere, bwamurikiwe Abanyamakuru batangaho ibitekerezo mbere y'uko ibyabuvuyemo bimurikirwa Abanyarwanda n'inzego zitandukanye ku mugaragaro.

Abaturage babajijwe muri ubu bushakashatsi bagereranyije uruhare bagira mu gufata ibyemezo by'umwihariko mbere ya Covid-19, mu gihe cyayo ndetse na nyuma yayo, ubwo igihugu kiri mu bihe byo kongera kuzahura ibikorwa bitandukanye byahungabanyijwe n'iki cyorezo.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko mu bihe bya COVID-19 uburyo abaturage bari basanzwe babona amakuru binyuze mu nteko z'abaturage n'utugoroba tw'ababyeyi butari bugishoboka kugira ngo birinde ndetse barinde n'ababo.

Ibi ngo byatumye himakazwa ikoranabuhanga ariko biza kugaragara ko hari igice kimwe cy'abaturage kitabashije kugerwaho n'amakuru biganjemo abakomoka mu bice by'icyaro.

Abakoze ubu bushakashatsi bugaragaza ko byaba byiza haramutse habayeho uburyo bwo kugeza ahantu hose internet, abaturage bakigishwa gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga nka telefone na mudasobwa cyane cyane hagamijwe kwimakaza inama z'iyakure. Ibi ngo byafasha mu gihe haba hadutse ibindi byorezo.

Mugiraneza Jeannette, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri ActionAid Rwanda

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri ActionAid Rwanda, Mugiraneza Jeannette yavuze ko impamvu bakoze ubu bushakashatsi bari bagambiriye kumenya niba Abanyarwanda by'umwihariko ibyiciro by'abafite intege nke, baragize uruhare mu byemezo bibafatirwa.

Yagtize ati: "Mu bihe bya Covid-19 hari ibyemezo byafatwaga mu buryo bwihuse kandi bifatirwa Abanyarwanda bose, twifuzaga rero kumenya niba ibyo byemezo babigiramo uruhare ndetse n'ingaruka byabagizeho kuba batarabigizemo uruhare."

Yakomeje agira ati: "Nyuma y'ubu bushakashatsi icyo twabonye ni uko Abanyarwanda bose, baba abana, abageze mu za bukuru, abagore, abafite ubumuga n'ibindi byiciro by'abantu bafatwa nk'abafite intege nke bajya bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo ku byemezo bibafatirwa."

Dr Uwizeye Dieudonné wakoze kuri ubu bushakashatsi

Umushakashatsi akaba n'umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Uwizeye Dieudonné wakoze kuri ubu bushakashatsi, yagaragaje ko hari ibyakorwa kugira ngo ibyiciro byose by'Abanyarwanda bigire uruhare mu ifatwa ry'ibyemezo cyane cyane mu bihe by'amage.

Yagize ati: "Ibyakorwa birimo nko gushyiraho uburyo bwo guhamagara kuri telefone, mbere y'uko bafata ibyemezo bajya mu nama zifata ibyemezo bakaba babinyuza kuri radio noneho abantu bagatanga ibitekerezo mbere y'uko iyo nama iba. Noneho inama yaba irangiye bakabwira abantu imyanzuro yafashwe n'uburyo izashyirwa mu bikorwa."

Muri ubu bushakashatsi harebwe mu nzego zifatirwamo ibyemezo zaba izo ku rwego rw'Akagari, Umurenge ndetse n'Akarere n'izindi, muri ibi bihe by'amage niba abaturage bababigiramo uruhare.



Source : https://imirasire.com/?Mu-ifatwa-ry-ibyemezo-mu-gihe-cya-COVID-19-hagaragayemo-icyuho-cyo-kwirengagiza

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)