Mu ninsi iri imbere abarwaye impyiko bagiye kujya bahererwa izizisimbura mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inkuru abarwayi b'impyiko bamaze igihe ku mashini ziyungurura amaraso bavuga ko ari iy'ihumure.

Nikuze Laetitia ufite imyaka 34 y'amavuko urwaye impyiko, asabwa byibura kuza inshuro eshatu mu cyumweru kuri CHUK kugira ngo amaraso ye asukurwe hifashishijwe imashini izwi nka dialyse.

Yagize ati "Narwaye impyiko ndi muto mfite imyaka 12 banyitaho biragabanuka, muri 2018 ni bwo nongeye kugira ikibazo banshyira kuri dialyse, mfite impyiko imwe ni yo irwaye, indi bayikuyemo, kuza hano inshuro 3 mu cyumweru biravuna, hari igihe intege ziba nke nkumva ntaza, ariko nkihangana nkaza."

Ni mu gihe kandi kuyungurura amaraso inshuro imwe gusa bitwara arenga ibihumbi 100 by'amafaranga y'u Rwanda.

Umuganga w'inzobere uvura indwara z'impyiko ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, Dr. Habyarimana Oswald avuga ko hari abarwayi barenga 20 impyiko zabo zamaze kwangirika bakeneye kuba bahabwa izindi.

Yagize ati "Imashini ikoreshwa mu kuyungurura amaraso ntabwo iba ihagije, ubundi impyiko nzima hari akazi ikora karimo gukora amaraso, kuringaniza imyunyu ngugu mu mubiri, n'iyo uri kuri dialyse ukenera imiti ibyongera, iyo wahawe impyiko ibyo bibazo biragabanuka, iyo mpyiko uyimarana imyaka myinshi, usubira mu buzima busanzwe, ibyo wakoraga byose ukabikora."

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal, Dr. Augustin Sendegeya, avuga ko kuri ibyo bitaro ho hari abarwayi barenga 50 bakeneye guhabwa impyiko.

Avuga ko kuri ubu, ubu buvuzi bukorerwa hanze y'Igihugu ariko mu gihe cya vuba bugiye gutangira gukorerwa mu Rwanda.

Ati "Imyiteguro navuga ko ihagaze neza (serivisi yo kuvura impyiko) haba ku babikora, aho kubikorera, ku bijyanye n'ibikoresho, ku bijyanye n'imiti izakenerwa na laboratoire ku buryo twumva mbere y'uko uyu mwaka urangira cyangwa se mu ntangiriro z'umwaka utaha twaba twatangiye ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko. Birakenewe cyane kuko abenshi mu barwayi bajya kwivuriza hanze, ni ababa bakeneye ko impyiko zabo zisimbuzwa."

Inzobere mu birebana n'ubuzima Dr. Emile Rwamasirabo avuga ko kuba gusimburirwa impyiko bigiye kujya bikorerwa imbere mu gihugu bigaragaza agaciro Igihugu giha abaturage bacyo.

Ati "Niba bavuze ngo umuntu najye mu Buhinde babimukorere, kubimukorera byonyine (kumubaga), ntabwo biri munsi y'ibihumbi 30 by'amadorari udashyizemo abarwaza, amatike, ibyo kubatunga mu gihe gishobora kugera ku mezi, nubwo Leta ivuga ngo tugiye kugerageza twohereze umuntu, hari ibindi bifite ikiguzi imiryango igomba kwivanamo. Leta yafashe icyemezo kugira ngo bikorerwe ino, kuko kohereza abantu hanze atari ibintu twakomeza kugenderaho. Umuntu ufite umurwayi ufite ikibazo cy'impyiko zitagikora arumva ko bimuhaye icyizere ko atazapfa, nubwo hari hari ibyo bindi, benshi iyo badashoboye kubona ubwo buvuzi barapfa."

Nubwo hagenda hashyirwa imbaraga mu buvuzi bw'indwara z'impyiko, abaganga bavuga ko kwirinda biruta kwivuza. Abantu bakwiye gushyira imbaraga mu kwirinda ibyakwangiza impyiko zabo birimo indwara zitandura, kuzahazwa n'indwara zirimo malaria n'izindi.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS, uvuga ko ku Isi, impyiko ziza ku mwanya wa mbere mu ngingo abantu baha abandi aho zikurikirwa n'umwijima ndetse n'umutima.



Source : https://imirasire.com/?Mu-ninsi-iri-imbere-abarwaye-impyiko-bagiye-kujya-bahererwa-izizisimbura-mu

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)