Ariel Wayz yahishuye uko yisanze ari umufana wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022 Ariel Wayz yakiriwe nk'umufana wa Rayon Sports, nyamara mbere y'aho ntabwo yajyaga agaragara cyane mu bijyanye no gufana umupira w'amaguru.

Mu kiganiro n'Igihe Ariel yavuze ko atigeze yisanga cyane mu bijyanye n'umupira w'amagaru gusa yakuruwe n'uburyo abafana ba Rayon Sports bayikunda, bituma nawe ayiyumvamo.

Ati 'Ntabwo nakundaga umupira w'amaguru ariko abantu batumye nkunda Rayon ni abafana bayo. Narebye ukuntu bayikunda, bituma nanjye nyikunda kubera ukuntu baba bayifana.'

Uyu muhanzikazi uherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo'You should know'ikomeje kuvugisha benshi kubera imyambara yagaragayemo yambaye aho usanga yari yikozeho nk'abakobwa mu gihe abenshi bamumenyereye yambaye nk'abasore.

Ariel Wayz yavuze ko yategereje kwambara iyo myambaro mu rwego rwo kwerekana ubuhanzi no guha abakunzi be ibishya kugira ngo batamurambirwa.

Ati 'Abahanzi tuba dufite byinshi dushaka kuvuga imyenda nayo iba ari ikindi kintu gitanga ubutumwa. Impamvu nabikoze ni uburyo bwo kugaragaza ubuhanzi bwanjye no guhindura. Nkeka ko abantu bari bararambiwe uko nambara kwari ukugira ngo abantu batabirambirwa.'



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ariel-wayz-yahishuye-uko-yisanze-ari-umufana-wa-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)