Kamonyi-Rugalika: Umurenge mu Kagari,' Sanga Umuturage aho ari ahore ku Isonga' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rugalika kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2022 bwatangiye kwegereza Serivise abaturage, aho ku ikubitiro bahereye mu kagari ka Kigese. Gitifu na bamwe mu bakozi b'Umurenge baramara iminsi ine (4) muri aka kagari bafasha abaturage muri Serivise zitandukanye zirimo; iz'Ubutaka, Irangamimerere, kwishyura Imisoro, Ibyiciro by'Ubudehe, kurangiza Imanza, iby'Ikoranabuhanga n'ibindi. Ni mu rwego rwo gusanga umuturage, imvugo 'Umuturage ku Isonga' ikava mu magambo ikajya mu bikorwa.

Abaturage batandukanye baganiriye na intyoza.com bishimiye kubona ubuyobozi bw'Umurenge bumanuka bukabegera, bukabaha Serivise babonaga bibasabye gukora urugendo rurerure bava aho batuye, bakarenga Umudugudu n'Akagari bakajya ku Murenge cyangwa ku Karere.

Benshi mu basabye Servise biganje muri Serivise z'Ubutaka, aho ibyangombwa 134 byari bimaze gutangwa mu masaha 5 gusa.

Usabucyeye Joseph, umwe mu baturage wishimiye kuba ubuyobozi bw'Umurenge bwamanutse mu kagari gukemura ibibazo by'Abaturage, aho we yafashijwe kurangirizwa urubanza yari amaranye igihe, avuga ko imvugo' Umuturage ku Isonga' kuri bamwe byari 'Umuturage ku Musonga' kubwo guhora asiragira mu buyobozi ashaka Serivise. Ahamya ko Abayobozi bakwiye kuva mu biro, bakegera umuturage.

Yagize ati' Serivise yo kuba Umurenge wamanutse ukatwegera nk'Abaturage nayishimye kuko buriya iyo umuturage umwegereje ubuyobozi hafi, ibibazo byamugoraga birakemuka n'ibidakunze akagirwa inama. Hari n'abatabashaga kugenda ariko basubijwe. Rwose umuyobozi ntabwo ari uwo mu biro ni uwo kumanuka akegera abaturage ashinzwe. Hafi y'umuturage niho ubuyobozi bukwiye kubarizwa kuruta uko baba ku Murenge no ku karere'.

Umuhoza Yvette, yaturutse mu karere ka Gatsibo kuko yari yumvise ko ubuyobozi bwamanutse bukaza kwegera no gukemura ibibazo by'abaturage bubasanze mu Kagari. Ashima iyi ntambwe y'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rugalika kuko asanga iruhura umuturage gusiragira ajya gushaka ubuyobozi aho kwikorera ngo yiteze imbere.

Agira ati' Nishimiye cyane kuba ubuyobozi bwamanutse bukaza kwegera umuturage. Ikibazo cyanjye cyari mu butaka kandi naje kuko nari nabwiwe ko Umurenge waje mu Kagari kwegera umuturage none ku bw'amahirwe na Serivise nashakaga ndayibonye kandi neza ntagombye gusiragira dore ko natuye kure nubwo ibyo nakemurirwaga biri hano Kigese. Ibi ni byiza rwose!, ubuyobozi bugiye bumanuka kenshi bwarinda umuturage gusiragira, umwanya yagataye akawukoresha mu bimuteza imbere'.

Dr. Nahayo Sylvere/Mayor Kamonyi.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi waje gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa, avuga ko gahunda ya' Sanga Umuturage aho ari ahore ku Isonga' bayitezeho umusaruro ukomeye wo gusubiza ibibazo by'abaturage. Ashimangira ko nubwo byakozwe n'umurenge wa Rugalika, ari gahunda nk'ubuyobozi bw'Akarere bwifuza ko izakomereza mu yindi mirenge igize aka Karere.

Nyuma yo kubona uburyo abaturage bishimiye kwegerwa n'Ubuyobozi bagahabwa Serivise zajyaga zibasiragiza ku Murenge no ku Karere, Meya Nahayo yagize ati' Tujyanye umukoro wo kubwira iy'indi mirenge kugira ngo bazaze kubigira ho. Twifuza ko imikorere yacu izamo impinduka iganisha umuturage ku Isonga kandi yihutisha iterambere ry'Igihugu cyacu, icyo byasaba cyose kugira ngo tubashe kugera ku iterambere twifuza twagikora'.

Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu yakira Umuturage.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika, yabwiye umunyamakuru ko iki gikorwa bagiteguye bashingiye ku nama bahabwa n'Umukuru w'Igihugu, aho asaba Abayobozi kuva mu biro bakegera Abaturage bakabakemurira ibibazo.

Akomeza shimangira kandi ko no mu nama baheruka kugirwa na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, yabasabye gushyira umuturage ku ISonga bakamwegera aho ari. Yemwe ngo na Guverineri, aherutse kubagira inama anabihaniza kwirinda gusiragira umuturage no kubona imirongo yabo ku Murenge kandi bakabaye bari mu mirimo ibateza imbere.

Abayobozi barimo Meya basuye aho abakozi b'Umurenge bakirira Abaturage.

Gitifu Nkurunziza, ati' Hano twaje kwerekana isura y'imiyoborere y'Igihugu. Dushingiye rero kuri izo nama twahawe n'abayobozi bacu, twateguye iyi gahunda yitwa' Sanga Umuturage aho ari ahore ku Isonga' kuko twabonaga tuvuga ngo Umuturage ari ku Isonga ariko ukabona aracyasiragira, wagera ku Murenge ukahasanga abantu 1000, bagataha nimugoroba, bananiwe rimwe na rimwe n'icyo bashakaga batakibonye, tukabona rero ntabwo bituma abaturage bacu bishima kandi murabizi ko no muri gahunda y'Umukuru w'Igihugu harimo ko muri iyi gahunda y'imyaka 7( 2017-2024), Abaturage bagomba kuba bishimiye Serivise bahabwa'.

Akomeza avuga ko mu kwezi bihaye ko kuba bazengurutse utugari 5 tugize uyu murenge, ni babona ibibazo by'abaturage babicogoje cyangwa se aho bishoboka birangiye aribwo bazasubira ku Murenge, ko kandi ni bigaragara ko bigihari ukwezi bihaye kuzarenga, ariko basige umuturage akemuriwe ibibazo hafi y'iwe kandi neza.

Meya Nahayo aganira n'abaturage.

Kuba Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rugalika bwamanutse mu Kagari kwegera Abaturage buhereye mu Kagari ka Kigese, ntabwo bivuga ko abo mu tundi tugari tugize uyu Murenge babujijwe kujya kuhasabira Serivise. Abakozi b'Umurenge basabwe gufasha no kwita k'umuturage uje ubagana muri iki gikorwa kiswe' Sanga Umuturage aho ari ahore ku Isonga'.

Munyaneza Theogene



Source : https://www.intyoza.com/2022/11/02/kamonyi-rugalika-umurenge-mu-kagari-sanga-umuturage-aho-ari-ahore-ku-isonga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)