RIB yataye muri yombi Abayobozi babiri muri Komite Olempike #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyaha bifitanye isano n'imikino ya Commonwealth u Rwanda ruheruka kwitabira, yabereye mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza.

Abo bakozi babiri ni Mukundiyukuri Jean de Dieu usazwe ari Umuyobozi Nshigwabikorwa wa Komite Olempike y'u Rwanda na Mugisha Jean Jacques ushizwe porogaramu za Commonwealth n'abakinnyi ngororangingo.

Uyu Mugisha ni na we wagiye mu Bwongereza akuriye intumwa zari zihagarariye u Rwanda.

Bari bamaze iminsi bakorwaho iperereza badafuzwe, icyakora kuri uyu wa Kabiri batawe muri yombi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yemeje aya makuru avuga ko aba bantu bafashwe.

Yagize ati "Nibyo koko baraye bafashwe barafungwa. Bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro. Iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha."

Amakuru ahamya ko icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku bucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo, bikekwa ko cyakozwe mu kugena bamwe mu bantu bitabiriye imikino ya Commonwealth, abayobozi bakabatoranya batari mu bagombaga kuyitabira, bakagenda mu bandi babyemerewe.

Ni mu gihe mu bijyanye n'impapuro mpimbano, abongerewe muri iryo tsinda bitiriwe abo batari bo, kugira ngo babashe kujya muri ubu butumwa hakoreshejwe ibyagombwa bitari ukuri.

Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko RIB yakiriye ikirego kiregwamo aba bagabo babiri ku wa 10 Ukwakira 2022.

Bakekwaho ibyaha byakozwe igihe u Rwanda rwiteguraga kujya mu mikino ya Commonwealth yabaye kuva tariki ya 28 Nyakanga 2022 kugeza 8 Kamena 2022.

Itegeko rihana icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano riteganya ko gihanishwa gifungo kitari munsi y'imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw, ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo guhimba byakozwe n'umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n'undi ushinzwe umurimo w'igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni mu gihe icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo, uwo gihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yataye-muri-yombi-Abayobozi-babiri-muri-Komite-Olempike

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)