Umubu ukomoka muri Aziya ushobora gushyira mu byago abantu basaga miliyoni 130 muri Afurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanga muri siyansi bavuga ko ubwoko bw'umubu utera malaria ukwirakwira byihuse wo muri Aziya wageze muri Afurika, aho by'umwihariko uteje inkeke ku bantu baba mu mijyi.

Muri Afurika, haboneka nyinshi mu mpfu zo ku isi zitewe na malaria, iyi ndwara ahanini ikwirakwizwa n'ubwoko bw'umubu ukunze kuboneka mu bice byo mu cyaro.

Ariko ubwoko bw'umubu bwa Anopheles stephensi, butera nyinshi muri malaria iboneka mu mijyi yo mu Buhinde no muri Iran, bwororokera mu miyoboro y'amazi yo mu mijyi â€" kandi ntibukorwaho na myinshi mu miti imenyerewe yica imibu.

Ifoto y'umubu urimo kunywa amaraso y'umuntu

Uyu mubu umaze gutuma abarwayi ba malaria biyongera muri Djibouti no muri Ethiopia, utuma ibikorwa byo kurandura iyi ndwara bigorana cyane.

Abashakashatsi bavuga ko mu gihe uyu mubu wakwirakwira cyane muri Afurika, ushobora gushyira mu byago abantu hafi miliyoni 130.

@BBC

The post Umubu ukomoka muri Aziya ushobora gushyira mu byago abantu basaga miliyoni 130 muri Afurika appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/11/02/umubu-ukomoka-muri-aziya-ushobora-gushyira-mu-byago-abantu-basaga-miliyoni-130-muri-afurika/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)