Ingabo z'u Rwanda si izo kujya mu ntambara – Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatangiye i Gako kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022, ubwo yari amaze gutanga ipeti rya Sous Lieutenant ku basore n'inkumi 568 basoje amasomo muri iri shuri riherereye mu Karere ka Bugesera.

Perezida Kagame yavuze ko amezi 12 y'amasomo n'imyitozo bikomeye basoje bitwaye neza ku buryo bavanyemo ubumenyi n'ubushobozi butandukanye bijyanye n'imbaraga n'imyifatire byiza.

Ati 'Hanyuma icyo mwashakaga mukaba mukigezeho turabibashimira cyane. Sinshidikanya ko ubu mwiteguye bihagije kandi mufite ibisabwa byose kugira ngo mwuzuze inshingano zanyu zo kurinda umutekano w'igihugu n'amajyambere y'abagituye."

Yakomeje agira ati 'Ingabo z'u Rwanda n'abandi bose bashinzwe umutekano w'igihugu cyacu, icyo bivuze kujya muri uyu mwuga ni ukurinda Abanyarwanda, igihugu n'abagituye bose ndetse n'amajyambere tuganamo, twubaka.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko kujya mu mwuga wa gisirikare ari ukurinda Abanyarwanda, igihugu n'abagituye bose.

Ati 'Ntabwo dutangirira ku kumva ko ingabo z'igihugu muri uyu mwuga, ari izo kurwana intambara, ibyo biza hanyuma. Ubundi icyo zishinzwe ni ukurinda umutekano, kurinda amajyambere. Iyo ibyo bihungabanyijwe n'intambara, ubwo nibwo nyine ibyo bindi biza. Nicyo navuze ko nyine biza hanyuma.'

Yakomeje agira ati 'Twe mu myumvire yacu […] aho niho duhera, kubaka , kwiyubaka kurinda ibyo byose igihugu kigeraho. Bitandukanye no kubaka ingabo mu buryo zishoza intambara. Ntabwo aribyo. Ni nayo mpamvu rero, mu ngabo zacu mwumvise amasomo bamwe bakoze, banyuzemo y'ubumenyi.'

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwubaka ingabo mu buryo zirinda igihugu aho kuba gushoza intambara ari nayo mpamvu mu ngabo harimo amasomo bamwe biga atandukanye ajyanye n'ubumenyi.

Inshingano z'Ishuri rya Gisirikare rya Gako kuva ryatangira mu myaka irenga 22 ishize, ni ukwigisha abasore n'inkumi batoranyijwe kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda ku rwego rw'aba Ofisiye bakongererwa ubumenyi, indangagaciro, imikorere n'imyifatire myiza biranga umwuga wa gisirikare.

Ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda kuva mu 2015, iri shuri ryatangiye kwigisha amasomo y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo arimo Ubuvuzi rusange, Engineering, Ubumenyi mu bya gisirikare ( Social and Military Science).

Mu 2022, hongewemo andi mashami ane ariyo imibare, Ubugenge, Ibinyabuzima n'Ubutabire. Ndetse mu gihe cya vuba harateganya gufungurwa andi mashami azagenwa n'ubuyobozi bukuru bw'Ingabo z'u Rwanda.

Perezida Kagame ati 'Ubwo bumenyi bukoreshwa aho ariho hose, mu Rwanda igihugu cyacu, bukaba bwanakoreshwa no hanze dufatanyije n'ibihugu by'inshuti cyane cyane kugira ngo ibyo baharanira kugeraho dufatanye nabo.'

Yakomeje agira ati 'Ingabo z'u Rwanda zifatanya n'ibihugu by'inshuti cyane cyane ibya Afurika kugira ngo bishobore kubona umutekano, bishobore kubakira kuri uwo mutekano ngo bigere ku majyambere abantu bose bifuza.'

Umukuru w'Igihugu avuga ko abarangije mu mashuri ya gisirikare mu Rwanda baba bafite ubumenyi bashobora no gukoresha hanze y'uwo mwuga wa gisirikare.

Ati 'Abajya mu mwuga w'igisirikare cy'u Rwanda, bashobora kugira n'akamaro mu bundi buzima busanzwe haba mu Rwanda no hanze. Ubuzima bujyanye n'ibyo bize, na bwa bumenyi baha ingabo zacu muri aya mashuri barangije.'

Yakomeje agira ati 'Intambara nayo kuyirwana bisaba ubumenyi, ugomba kumenya. Uhera ku mutima wo gushaka gutsindira ibyawe, kurwanira igihugu cyawe, uburenganzira bwawe hanyuma ibindi bigakurikira. Ndagira ngo mbasezeranye ko igihugu cyiteguye kubakira ndetse no kugira ngo kivane inyungu muri bwa bumenyi, ubushobozi mwavanye mu nyigisho no mu mahugurwa.'

Uretse abasoje abahawe ipeti rya Sous Lieutenant 568, hari abandi basore n'inkumi 24 barinjizwa mu ngabo z'u Rwanda nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu bihugu bifitanye ubufatanye mu bya gisirikare n'u Rwanda.

Ni abanyeshuri bize mu mahanga barinjizwa muri RDF bize mu bihugu birindwi birimo u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, Qatar, Sri Lanka, Kenya n'u Butaliyani.



Source : https://imirasire.com/?Ingabo-z-u-Rwanda-si-izo-kujya-mu-ntambara-Perezida-Kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)