'Inshingano ya mbere y'ingabo z'u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho'.-Perezida Kagame. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa gatanu, tariki 04 Ugushyingo 2022, ubwo yayoboraga umuhango wo kwinjiza mu Ngabo z'u Rwanda abawofisiye 568, umuhango wabereye mu ishuri rya gisirikari cya Gako, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabwiye abarangije amasomo n'izindi nzego z'umutekano, ko kugira abasirikari bahagije kandi bashoboye bitavuze gutegura intambara, ko ahubwo inshingano yabo ya mbere ari ugufatanya n'abandi baturage kubaka igihugu no kurinda ibikorwa by'iterambere byagezweho.

Yagize ati:'Ntitwubaka igisirikari cyo gushoza intambara, ahubwo inshingano ya mbere y'umusirikari w'u Rwanda ni ukurinda igihugu n'abagituye ndetse n'ibyagezweho, ibyo kurwana bikaza nyuma.'

Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yavuze ko ubumenyi abasirikari b'u Rwanda bahabwa buba bunakenewe no kuzindi nzego z'igihugu, ashimangira ko u Rwanda ruziyambaza ubwo bumenyi kugirango rukomeze rutere imbere. Yanongeyeho ko uRwanda rwiyemeje gufatanya n'andi mahanga abyifuza kubyaza umusaruro ubuhanga bw'ingabo z'uRwanda, hagamijwe iterambere twese dufitemo inyungu.

Mu barangije amasomo harimo 24 bize mu bihugu bifitanye umubano  n'u Rwanda, birimo Kenya,  Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Qatar, Ubwongereza, Uburusiya, Sri Lanka n'Ubutaliyani, bakaba bari bamaze hafi umwaka bahabwa inyigisho za gisirikari n'ubundi bumenyi mu mashami anyuranye, arimo ubuvuzi, 'engineering', ubugenge, imibare,ibinyabuzima n'ubutabire.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen. James Kabarebe nawe yari aherutse gutangaza ko ingabo z'u Rwanda zitabereyeho kurwana intambara zitari ngombwa, ko ahubwo zihora ziryamiye amajanja ngo zirinde ubusugire bw'igihugu.

Ibi yabivuze  asa n'usubiza abategetsi ba Kongo bihandagaza ngo biteguye gushoza intambara ku Rwanda, mu gihe nyamara abasirikari b'icyo gihugu bumva gusa umurindi w'abarwanyi ba M23 bakayabangira ingata. Umusazi ntiyagutera ibyondo ngo utore amabuye utangire kuyamutera, kandi uzi neza ko yabitewe n'uburwayi.

The post 'Inshingano ya mbere y'ingabo z'u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho'.-Perezida Kagame. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/inshingano-ya-mbere-yingabo-zu-rwanda-si-ugushoza-intambara-ahubwo-ni-ukurwubaka-no-kurinda-ibyagezweho-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inshingano-ya-mbere-yingabo-zu-rwanda-si-ugushoza-intambara-ahubwo-ni-ukurwubaka-no-kurinda-ibyagezweho-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)