Gitifu yatawe muri yombi azira amafaranga ya Ejo Heza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muyobozi yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022 akaba yafatiwe aho yari acumbitse nyuma y'iminsi mike yari ishize ahagaritswe mu kazi kugira ngo abanze akurikiranwe kuri iki kibazo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruramira, Emmanuel Bisangwa, yavuze ko amafaranga akurikiranyweho ari ay'abaturage bo mu Murenge wa Murama aho yahoze ayobora, ngo abaturage bamuhaye amafaranga arenga ibihumbi 70 Frw ngo ayabatangire muri Ejo Heza ntiyabikora.

Ati ' Afite amakosa ari kubazwa mu kazi hari mudasobwa yakoreshaga mu kazi yahozemo mu Murenge wa Murama atatanze, hari kandi amafaranga abaturage bamuhaye ngo abishyurire muri Ejo Heza ntiyabikora ni 77 500 Frw ni ibyo ari kuzira amaze iminsi ibiri ahagaritswe mu kazi.'

Gitifu Bisangwa yavuze ko yatawe muri yombi avuye kuvoma amazi ahakana iby'uko yari afite kanyanga nk'uko byakwirakwijwe n'abaturage. Kuri ubu ngo uyu muyobozi afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ruramira mu gihe hagikorwa iperereza.

Ivomo:Igihe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gitifu-yatawe-muri-yombi-azira-amafaranga-ya-Ejo-Heza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)