Jay Rwanda yateye ivi rya kabiri, inkumi y'uburanga yamwibagije uwo yari yarihebeye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rudasubwa wa Afurika 2017, umunyamideli w'umunyarwanda Ntabanganyimana Jean de Dieu wamamaye nka Jay Rwanda yamaze kwambika impeta ya fiançailles inkumi bamaze iminsi mu bihe byiza yasimbuje uwo yari yayambitse muri 2020.

Jay Rwanda muri Mutarama 2020 yari yambitse impeta ya fiançailles umukobwa wari umukunzi we yanirinze gutangaza amazina icyo gihe, ubu n'amafoto amwambika impeta yamaze no kuyasiba ku rukuta rwe rwa Instagram.

Hashize iminsi mike abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ashyizeho amashusho ari kumwe n'inkumi bagiranye ibihe byiza ari na yo yasimbuje umukunzi we wa mbere mu gihe abantu bari bategereje impapuro z'ubutumire mu bukwe bwa bo.

Ayo mashusho yaherekejwe n'amagambo y'urukundo y'indirimbo "Love don't Cost a Dime" ya Magixx na Ayra Star.

Jay Rwanda yongeye gushimangira urwo akunda uyu mukobwa nyuma yo kugaragaraza ko yamaze no kumwambika impeta ya fiançailles, ni mu mashusho n'ubundi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Aya mashusho agaragaza ko byabereye ku kiyaga nyuma y'uko bombi bari bahagariye ibihe byiza, Jay Rwanda yari yambaye ikabutura yo gusohokana ku mazi mu gihe umukobwa we yari yambaye bikini z'iroza.

Jay Rwanda mu rukundo rushya
Inkumi yasimbuje uwo yari yambitse impeta mbere
Bari bagiriye ibihe byiza ku mazi
Yagaragaje ko yamwambitse impeta y'urudashira
Uvuze ko bataberanye waba ubeshya
Bamaze iminsi bari mu munyenga w'urukundo
Ubwiza bwo nta cyo wamushinja



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/jay-rwanda-yateye-ivi-rya-kabiri-inkumi-y-uburanga-yamwibagije-uwo-bakundanye-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)