Amerika yasabye M23 ikintu idakozwa yanahakaniye amahanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

M23 imaze gufata igice cya teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya ruguru, harimo Rutshuru - umujyi mukuru w'iyi teritwari - Kiwanja ndetse n'ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kinini muri ako gace.

Itangazo ry'ibiro bishinzwe ububanyi n'amahanga bya Amerika rivuga ko icyo gihugu 'cyamagana bikomeye kubura imirwano kwa M23' yateye 'imfu n'inkomere z'abasivile n'abandi benshi bagahunga bushya.'

BBC yagerageje kuvugana na M23 kubyo leta ya Washington isaba ariko ntibyashoboka kugeza iyi nkuru itangajwe.

Gusa umutwe wa M23 wagiye usubiramo ko utazava mu birindiro byawo hatabayeho kumvikana na leta ku byo uvuga ko urwanira.

Leta ya Kinshasa, yita M23 umutwe w'iterabwoba, yahakanye ko nta biganiro izagirana n'uyu mutwe.

Mu mirwano yo mu mpera z'icyumweru gishize, M23 yigaruriye ibindi bice muri teritwari ya Rutshuru yirukanye ingabo za leta.

Ibi byashyize ku gitutu umujyi wa Goma usa n'aho ubu ariwo ugiye kugarizwa n'izi nyeshyamba.

Amerika isaba 'abo bireba bose mu karere guhagarika guha ubufasha ubwo aribwo bwose M23 cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro itari iya leta'.

Leta y'u Rwanda ishinjwa n'iya DR Congo ko ariyo irimo gufasha umutwe wa M23, ndetse kwigira imbere kwa M23 kongeye guteza umwuka mubi kurushaho hagati ya Kigali na Kinshasa.

U Rwanda ruhakana ibirego by'uko rufasha M23. Umuvugizi wungirije wa leta y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yumvikanye kuri televiziyo y'u Rwanda avuga ko ikibazo cya M23 n'indi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo byerekana 'ko leta ya Congo inanirwa gukemura ibibazo biyireba ikabyegeka ku Rwanda'.

Mu itangazo ryayo, leta ya Amerika ivuga ko ihangayikishijwe no 'kwiyongera kw'amagambo y'urwango' igasaba ko ibi bihagarara.

Leta ya Amerika ivuga ko ishyigikiye ibikorwa birimo ibiganiro bya Nairobi na Luanda bigamije gushaka umuti w'ikibazo cy'umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu kwezi kwa Kanama (8) uyu mwaka Antony Blinken ukuriye ububanyi n'amahanga bwa Amerika yagiye i Kinshasa n'i Kigali aho yabonanye na ba perezida b'ibi bihugu nyuma akabwira abanyamakuru ko bombi yabahaye ubutumwa bumwe.

Blinken yavuze ko yabwiye ba perezida Kagame na Tshisekedi ko 'gushyigikira cyangwa gukorana n'umutwe witwaje intwaro uwariwo wose mu burasirazuba bwa Congo bishyira mu kaga abahatuye n'umutekano w'akarere"



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Amerika-yasabye-M23-ikintu-idakozwa-yanahakaniye-amahanga

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)