Congo yateguje igitero ku Rwanda inatega iminsi Abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Patrick Muyaya yakomeje agira ati''u Rwanda rwahisemo nabi kuko intambara rwashoje ku Gihugu cyacu igiye kuruhindukirira n'abaturage barwo, aho gukomeza kwihisha inyuma y'inyeshyamba za M23''

Uyu muvugizi wa Guverinoma ya DRC, yavuze ko kwirukana Ambasaderi Vincent Karega ari ikimenyetso ko umubano wa Congo n'u Rwanda, wajemo impinduka ku rundi rwego.

Yagize ati 'Kuba Karega yagiye hari byinshi byahinduye kuko yafashaga guhuza Ibihugu byombi guhererekanya amakuru. Kuba atagihari rero bifite ubutumwa bitanga.'

Patrick Muyaya yavuze ko imyitwarire ya Ambasaderi Vincent Karega na Guverinoma y'u Rwanda, idatanga icyizere cy'amahoro.

Ati 'Ubutumwa bwa Ambasaderi ni uguteza imbere no gusigasira umubano hagati y'Ibihugu bibiri, bityo rero iyo hari ibibazo, n'izo nshingano ziba zidahari.'

Uyu Muvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi ngo yakomeje kugaragaza ubushake bw'inzira za dipolomasi.

Ati 'Ariko umwuka uhari ugaragaza ko u Rwanda rutifuza inzira z'amahoro, ni yo mpamvu twakoze ayo mahitamo.'

Yakomeje agira ati 'Inzira y'imirwano n'intambara bahisemo igiye kubahindukirana hamwe n'abaturage babo bose.'

Patrick Muyaya wakomeje avuga ko u Rwanda ruzababazwa n'ibyo rwatangije, yagize ati 'Ndakeka igihe kigeze ngo dushyire iherezo kuri iyi myitwarire.'

Uyu muvugizi wa Congo Kinshasa, yatangaje ibi mu gihe Guverinoma y'u Rwanda yakunze kugaragaza ko inzira z'ibiganiro na dipolomasi ari zo zikwiye gukoreshwa mu gushaka umuti w'ibibazo by'umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo mu gihe Perezida w'iki Gihugu, Felix Tshisekedi yavuze inshuro nyinhsi ko izi nzira nizanga ntakizabuza gukoresha inzira y'intambara.

Perezida Paul Kagame kandi yaboneyeho kwibutsa ko imyanzuro yafatiwe mu nama z'i Nairobi n'i Luanda ndetse n'inama zatanzwe n'imiryango mpuzamahanga, zatanga umusaruro ushimishije.

Umukuru w'Igihugu kandi ntiyahwemye gusaba ko hakubahirizwa amasezerano yose y'amahoro, yanatangaje ko Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2022, yagiranye ibiganiro byiza n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, ku muti w'amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Congo.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Congo-yateguje-igitero-ku-Rwanda-inatega-iminsi-Abanyarwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)