Airtel Money na MISIC batangije imikoranire i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2022 nibwo ibigo byombi byatangije imikoranire ku mugaragaro, mu muhango wabereye ku Cyicaro cya Airtel Rwanda i Kigali ahazwi nko mu Kabuga ka Nyarutarama.

Mu gihe mu Rwanda habarirwa abantu bagera ku bihumbi 40 bishyura Serivisi za Parikingi buri munsi, ubu buryo bw'ikoranabuhanga rigezweho bwatangiye gukoreshwa n'abafite umurongo wa Airtel, aho bakanda *799# bagakurikiza amabwiriza.

Ubu buryo buzajya bugaragariza umuntu amafaranga yishyuye n'ayo asigayemo, ndetse butange umusoro kuri Serivisi ako kanya, bitandukanye n'uko Umukiliya yabaga yishyuye abakozi ba MISIC mu ntoki.

Rukundo Willy ushinzwe itumanaho no guhuza Koperative ya MISIC n'abo ikorera, yavuze ko uretse guteza imbere uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, bashyizeho uburyo bworohereza abakiliya benshi ba Airtel Rwanda batajyaga babona uko bishyura hakoreshejwe Telephone.

Yagize ati "Airtel Money iratwunganira ngo tuve mu kugendana amafaranga mu ntoki, umuntu ashobore kwishyura akoresheje uburyo bworoshye cyane bw'ikorabuhanga, ukishyura Amahoro ukanakomeza kubaka igihugu."

"Abafatabuguzi ba Airtel ntitwari twarabashyiriyeho uburyo bwo kwishyura kandi ni benshi, byasaga n'aho twabateye imbogamizi, Iyo mbogamizi niyo dukuyeho mu bufatanye na Airtel Money."

Rukundo Willy ushinzwe itumanaho muri MISIC asobanura imikorere yayo

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Money, Gaga Jean Claude yavuze ko basanze ari ngombwa ko hajyaho iyi mikoranire na MISIC mu rwego rwo korohereza Abakiliya ba Airtel kwishyura Parikingi.

Yagize ati "Ni uburyo bwo korohereza abafatabuguzi bacu kuba bakwishyura Parikingi. Muri iki gihe inote n'ibiceri biri kugabanuka cyane, uburyo bugezweho ni ukwishyura 'Cashless' twasanze ari ngombwa. Ku munsi hari abantu barenga ibihumbi 40 bishyura Parikingi, byumvikana ko ari umubare munini utakwirengagiza."

Yashimangiye kandi ko kwishyura Parikingi hakoreshejwe Airtel Money ari uburyo bwo kurinda amafaranga kuzimira, ati "Iyo ugendana amafaranga mu mufuka agatakara undi muntu arayatwara ariko iyo ari kuri Telephone, n'iyo yo wayita, kuko uba uzi umubare wawe w'ibanga amafaranga agumaho."

Yongeyeho kandi ko imikoranire ya Airtel Money na MISIC izatuma Amahoro yishyurwa kuri Parikingi agera aho agomba kujya neza, kuko hazaba hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga buyarinda.

Gaga Jean Claude uyobora Airtel Money asobanura imikoranire na MISIC

Didier Mukezangango Ushinzwe Ubucuruzi no kwamamaza muri Airtel, yabwiye inyaRwanda ko usibye izi serivisi za Airtel Money ubu bashyize hanze na 'Pack' nshya yitwa 'Chrono Pack'.

Iyi 'Pack' ifasha abantu kugura interineti ndetse n'iminota yo guhamagara bikoreshwa mu masaha abiri kuri 290 Frw gusa, ikagufasha gukomeza kuryoherwa na serivise utasanga ahandi.

Yavuze kandi ko Airtel nk'Umuterankunga rukumbi w'irushanwa mpuzamahanga rya The Voice Africa, ubu yatangije uburyo bwo kwiyandikisha aho abanyempano bose babyifuza biyandikisha ku rubuga rwa www.thevoice.africa.

Abiyandikisha babasha kugira mahirwe yo guhatana n'abandi baturutse ku isi yose. Abageze mu kiciro cya nyuma bazahurira muri Nigeria ahazatorerwa uwahize abandi agatsindira akayabo k'ibihumbi ijana by'amadorali y'amanyamerika.

Airtel Rwanda ifite abafatabuguzi basaga Miliyoni 4 mu Ntara zose z'igihugu, aho 45% muri bo bakoresha Serivisi za Airtel Money babitsa, bohererezanya amafaranga, bishyura ibyo bagura n'ibindi.

Koperative ya MISIC (Millenium Savings and Investment Cooperative) yahawe iri zina mu mwaka wa 2018, yashinzwe mu mwaka wa 2004 yitwa KVSS, iba umwe mu miyoboro ituma abahoze mu NGABO (Inkeragutabara) bakomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu kandi nabo bikabagirira inyungu bwite.

Airtel Money na MISIC batangiye gukorana nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka itanu biteganywa ko izongererwa, kubera imikoranire myiza izazanira inyungu ibigo byombi ndetse n'abanyarwanda muri rusange.


Rukundo Willy na Gaga Jean Claude bishimiye imikoranire ya Airtel Money na MISIC

Abanyamakuru basobanuriwe birambuye imikoranire ya Airtel Money na MISIC ije korohereza abantu kwishyura Parikingi


Abo ku mpande zombi; Airtel Rwanda na MISIC bishimiye gutangiza imikoranire ku mugaragaro



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122495/airtel-money-na-misic-batangije-imikoranire-izorohereza-abatunze-ibinyabiziga-kwishyura-pa-122495.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)