Abakobwa 2 bihariye 35.5%: Menya abahanzi 30... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2022 ku isaha ya saa mbiri, nibwo hasojwe icyiciro cyari gihatanyemo abagera kuri 50 hasigara 30, nabo bazavamo 10 bazahatana mu cyiciro cya nyuma.

Abakobwa babiri bakaba aribo bihariye umusaruro munini w'abatoye, abo bakaba ari Umuhoza Clarisse wagize amajwi menshi angana na 18.24% na Gwizimpundu Aimée chartine (Gwiza) wamukurikiye wihariye 17.35%.

Aba uko ari babiri nk'uko byari byatangajwe hatangira amatora, bakaba bahise bagera kuri finale ni mu gihe abandi 28 basigaye bategerejwe mu yandi marushanwa azasiga 8 babasanze mu cyiciro cya nyuma.

Abo 28 bakaba ari Rukundo Ishimwe Kevin, Byukusenge Malachi, Niyonsaba Daniel (Legacy), Irakoze Ange Regis (Rex Bigwi), Niwemugore Natete Nasila (NatyChivah), Teyamo, Niyomubyeyi Cadette (Nicah), Uwineza Alice, Ufitinema Daniel, Bizimana Olivier (Oli Bizi).

Hari kandi, Manzi Handsome (McCall), Muhamiriza Charles, Benie Hunter, Nkundimana Olivier, Tuyikundire Jean François, Twins (Kesha&Jose Dayna), Haguma Deborah, Gaudence Nikie, Nambajimana Innocent (Prince), Hagenimana Jean Paul (Boskira), Uwiringiyimana Alexis (Zad Boy), Tuyishime Emmanuel (EMA LION), Lenny Silver, Rutayisire Jean Pierre (Jay Pason), Jabo Clever, Riziki Etienne, Ingabire Claudine na Eligaby.

Amarushanwa ya One Nyota Music Competitition 2022 akaba yarafunguwe kuwa 05 Nzeri 2022, hatangira kwiyandikisha abahanzi batandukanye mu Rwanda kuwa 10 Ukwakira 2022, ubwo hasozwaga igikorwa cyo kwiyandikisha hari hamaze kwiyandikisha 214.

Amajonjora yabaye kuwa 14 Ukwakira 2022 abera kuri Elite Music School yitabiriwe na mirongo 85 bakuwemo 50, nyuma y'uko buri umwe anyuze imbere y'akanama nkemurampaka aririmba.

Wakurikirana uko irushanwa rizakomeza rigenda unyuze ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram na Youtube

KANDA HANO UREBE UKO AMAJONJORA YEGENZE

">

KANDA HANO UREBE UKO ABAHATANYE BAKURIKIRANYE MU MAJWI

Umuhoza Clarisse waririmbye indirimbo ya gakondo yatumye akomeza ni we wasoje ayoboye abandi mu matoraGwiza ni we wakomeje kuyobora abandi mu matora kugera ku munsi wa nyuma aho yarushijwe ubwo yahatanaga mu majanjora yaririmbye indirimbo ya Yvan Buravan



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122486/abakobwa-2-bihariye-355-menya-abahanzi-30-bakomeje-muri-one-nyota-music-122486.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)