Abarimu 10 babaye indashyikirwa mu burezi no... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu, Guverinoma y'u Rwanda yahembye abarimu icumi babaye indashyikirwa mu bice bibiri, icya mbere kirimo abarimu batanu bahize abandi mu kuzamura ireme ry'uburezi, icya kabiri kirimo abandi batanu bakoresheje neza inguzanyo bahawe na koperative Umwalimu Sacco, mu ku bafasha kwiteza imbere.

Ibi bihembo byatangiwe mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wabereye muri BK Arena, aho wari witabiriwe n'abarimu baturutse mu turere dutandukanye tw'igihugu ndetse n'abayobozi barimo Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w'Uburezi Dr. Uwamariya Valentine n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Guverinoma y'u Rwanda yahembye moto nshya abarimu 10 babaye indashyikirwa 

Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na bamwe mu barimu bahawe ibihembo birimo moto nshya ndetse n'icyemezo cyerekana ko babaye indashyikirwa, bagarutse ku gushimira Leta y'u Rwanda idahwema kubazirikana.

Umwarimu mu kigo cya EAV Rushashi kiri mu Karere ka Gakenke, Habumuremyi Jean Baptiste yagize ati "Biranejeje cyane, ariko mbere na mbere ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika washyizeho iriya koperative y'Umwalimu Sacco, ikaba iduha inguzanyo tukarushaho kwiteza imbere." 

Nsiimenta Nafutali, umwarimu mu kigo cya Gashora Girls Academy kiri mu karere ka Bugesera nawe yagarutse ku kamaro izi moto bahawe zizabagirira. Yagize ati "N'ubundi buri gitondo mfata taxi z'abandi njya ku ishuri, ubu ngiye kuba ngenda kuri moto yanjye cyangwa se ninumva nshaka n'inyungu, nayishyira ku muhanda nkayiha umumotari akayitwara, nkunguka nayo ikungura umushahara wanjye."

Uyu munsi mukuru witabiriwe n'abarimu ibihumbi birindwi, ndetse bagaragaza ko bishimiye iki gikorwa nk'uko twabitangarijwe n'umwarimu w'ikigo cya Le petit Prince, Mukamazera Charlotte. Uyu mwalimu yagize ati "Ibi bintu ni byiza turabyishimira mu burezi, kuko bitwongerera n'imbaraga cyane mu murimo wacu wa buri munsi". 

Minisitiri w'Intebe yagejeje ibihembo ku barimu 10 babaye indashyikirwa 

Umunsi mpuzamahanga w'umwarimu wizihirijwe muri BK Arena


AMAFOTO: Serge Ngabo





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122497/abarimu-10-babaye-indashyikirwa-mu-burezi-bahembwe-moto-nshya-122497.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)