Umunyamakuru w'Umufaransa mu rubanza rwa Félicien Kabuga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jean Francois Dupaquier umutangabuhamya w'ubushinjacyaha, yagaragarije urukiko ko ibiganiro bya RTLM kimwe n'ikinyamakuru Kangura byashishikarizaga ku mugaragarao abantu gukora jenoside aho mu biganiro bya RTLM n'inkuru z'ikinyamakuru Kangula, byabaga bivuga ko Umututsi ari umwanzi w'Abahutu.

Yongeyeho ko RTLM yageragezaga kwerekana ko hari intambara hagati y'Abahutu n'Abatutsi.

Uyu mwanditsi akaba n'umunyamakuru w'Umufaransa yanagaragaje ko abanyamakuru ba RTLM, mu biganiro byabo, bagaragazaga ko amasezerano ya Arusha yasinywe muri Kanama 1993 hagati ya guverinoma y'u Rwanda y'icyo gihe na FPR Inkotanyi ngo nta gaciro afite ko ahumbwo ngo icyo yari agamije kwari ukugambanira abanyarwanda.

Kuva uru rubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi, Kabuga Felician yanze kurwitabira ndetse yanga no gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga bwashyizweho aho afungiwe.

Ejo ku wa Kabiri nabwo urukiko rwari rwumvise undi mutangabuhamya wo kuruhande rw'ubushinjacyaha, mu 1994 uwo mutangabuhamya akaba yarakoraga mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Uwo mutangabuhamya na we yagaragaje ko radio RTLM Kabuga yari abereye umuyobozi, yagaragazaga ko umututsi ari umwanzi w'igihugu ndetse ikanavuga ko Abahutu batari bashyigikiye umugambi wa jenoside, impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu ndetse n'abari mu mashyaka ataravugaga rumwe na Leta y'u Rwanda y'icyo gihe, na bo ngo bari abanzi b'igihugu.

Uwo mutangabuhamya kandi yabwiye urukiko ko radio ya RTLM yasomaga kenshi urutonde rw'amazina y'Abatutsi n'abandi bantu batavugaga rumwe n'ubutegetsi ikaranga aho babaga bihishe kugira ngo bicwe.

Kabuga Felician ukomeje kuburanishirizwa i La Haye mu Buholande yatawe muri yombi muri Gicurasi 2020, afatirwa mu nkengero z'umurwa mukuru w'u Bufaransa ariwo Paris.

Akurikiranyweho ibyaha bya jenoside, gushishikariza abantu gukora jensode, ubufatanyacyaha mu gukora jenoside, itoteza, gutsemba abantu n'ubwicanyi nk'ibyaha byibasira inyoko muntu.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umunyamakuru-w-Umufaransa-mu-rubanza-rwa-Felicien-Kabuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)